Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo ntikimunyure kubera plaque yayo.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class, yari yagaragajwe n’uyu mukinnyikazi wa filimi ufite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika, ko ari yo aherutse kugura, ariko ikaba ifite plaque yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa umunyamakuru DC Clement ukunze kugaragaza ibitekerezo bijora abandi ku mbuga nkoranyambaga, yahise agaya uyu mukinnyikazi kuba yagaragaje iyi modoka kandi ifite ibirango byo muri Congo.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, DC Clement yagize ati “Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa umukire i Nyarugenge, nagumana ‘caterpillar’ yanjye yambaye inyarwanda. Ndakubwiza ukuri ko igitutu cyo kwemeza abantu kizahitana benshi.”
Ni igitekerezo kitanyuze Alliah Cool wagaragaje ko kuba imodoma ye ifite ibirango byo muri Congo, nta gitangaza kirimo, kuko n’ubundi asanzwe afite inkomoko muri kiriya Gihugu nubwo yari yaravukijwe uburenganzira bwo kukibamo, ariko ubu akaba asigaye akibamo.
Na we mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram, yavuze ko nubwo u Rwanda ari Igihugu cyamubereye umugisha kandi akaba agikunda, ariko ntakimubuza no kwibuka igihugu yavukiyemo cya Congo.
Yagize ati “Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu Gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga ubwitange n’amaraso y’abasore n’inkumi za M23 (forever grateful). Niyo mpamvu kuba twagira umutungo cyangwa tukabona uburenganzira ku Gihugu cyacu bitagateshejwe agaciro na gato.”
Mu butumwa bw’uyu mukinnyikazi wa filimi bwumvikamo kwihanangiriza uyu munyamakuru, ati “Buriya rero wa kina n’ibindi bintu byinshi ariko ntiwakina n’inkomoko y’umuntu. (Ikosa rikomeye). Ubutaha mujye mukina indi mikino apana iy’Ibihugu cyane ko inyota yo kuba aho turi uyu munsi ushobora no kuba udafite n’icyo wowe uyiziho.”
Yakomeje agira ati “Imodoka nubwo wayitungira mu Gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibaza ko Congo ari yo igomba gutuma ikintu gita agaciro.”
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Alliah Cool, bavuze ko yagiye kure, akazanamo iby’Ibihugu n’amateka bihabanye n’igitekerezo cy’uriya munyamakuru, mu gihe abandi na bo bamushimiye kuko ngo yamubwije ukuri.


RADIOTV10