Umuhanzi Levixone w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakunzwe muri Uganda, akaba afite inkomoko mu Rwanda, yasezeranye Imbere y’Imana n’umukunzi we Desire Luzinda na we akaba ari umuhanzi, ibiroro byanitabiriwe na bamwe mu bafana babo.
Inkuru y’ubukwe bw’aba bombi yamenyekana bwa mbere ku wa 27 Nyakanga 2025 ubwo berekanwaga mu rusengero rwitwa Phaneroo Ministries i Kampala.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru Tariki 12 Kanama nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye aho ababyeyi ba Desire batuye mu gace ka Kawanda-Katalemwa.
Nyuma y’uyu muhango Levixone yagiye ku mbuga nkoranyamabaga arandika ati “Guhera ubu ndi uwe na we ni uwanjye iteka ryose. Ijambo ntirishobora kugaragaza ibyishimo mfite mu mutima ubwo nitegura kurushinga n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”
Kuri uyu wa Gatanu uyu muramyi n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Levixone na Desire Luzinda basezeranye imbere y’Imana aho basezeranyijwe na Apostle Grace Lubega umushumba mukuru w’itorero Phaneroo Ministries Interantional, byabereye kuri Serena Hotel Kigo.
Ibi birori byahuruje imbaga, imiryango, inshuti za hafi n’abafana bakunda uyu muhanzi. Nyuma yo gusezerana hakuriyeho igice cyo kwiyakira, hakurikiraho kwidagadura barabyina karahava.
Umukunzi we ubu wabaye umugore we byemewe imbere y’Imana, Desire Luzinda na we ni umuhanzi, we wamenyekanye mu muziki usanzwe gusa nyuma yaje guhindura ubu aririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.
Levixone we yatangiye kuririmba akiri muto aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. yamamaye cyane ndetse akundwa mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Turn the Replay’, ‘Chikibombe’, na ‘Mbeera’.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10