Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr Jose Chameleone, yatangaje ko ubu amerewe neza, nyuma y’igihe yaragiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za America indwara yari yatumye benshi mu bakunzi be bahangayika.
Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Jose Chameleone yavanywe mu Bitaro bya Nakasero mu Murwa Mukuru wa Uganda i Kampala, nyuma y’iminsi 11 arwariye muri ibi Bitaro, ajyanwa kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Indwara y’umwijima no mu myanya y’ubuhumekero zari zugarije uyu muhanzi, zatumye benshi bibaza ko ubuzima bwe bwaba buri hagati y’urupfu n’umupfumu, ndetse kujya kuvuzwa kwe, bikaba byarakozwe na Guverinoma ya Uganda.
Amakuru ahari ubu, yemeza ko Jose Chameleone yagarutse muri Uganda, ndetse ubu akaba ameze neza nk’uko na we ubwe yabyitangarije ashima Imana yamurinze mu bihe bigoye yamazemo iminsi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Dr Jose Chameleone, yagize ati “Urakoze Mana ibibi turabitambutse, inzira yanjye nshya ni ukuba mu buzima buzira umuze no gukora umuziki mwinshi kandi mwiza, iyi ni yo sura nshya yanjye.”
Bamwe mu bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda, bakomeje kugaragaza ibyishimo batewe no kuba uyu muhanzi yagarutse mu Gihugu cy’amavuko, bamuha ikaze iwabo.
Mu bihe bitandukanye Dr Jose Chameleone yakunze gufatwa n’uburwayi burimo ubwo mu myanya y’ubuhumekero, bwatumaga ajyanwa mu Bitaro ikubagahu, ariko akaza gusezererwa nyuma yo koroherwa.
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10