Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ukomeye muri M23 yageneye ubutumwa Congo nyuma y’uko we na bagenzi be bakatiwe urwo gupfa

radiotv10by radiotv10
09/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya icyo America yashingiye ifatira ibihano abarimo abayobozo bo hejuru ba M23
Share on FacebookShare on Twitter

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo n’umutwe wa M23, yahaye urw’amenyo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko we n’abandi 25 barimo abakomeye muri M23 bakatiwe urwo gupfa, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Congo bubona ko buri mu marembera.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa, rwahamije abantu 26 ibyaha birimo ubugambanyi no kurema umutwe urwanya ubutegetsi.

Batanu muri aba 26 baburanishijwe bafunze, ari bo Eric Nkuba Malembe, Nangaa Baseyane, Safari Bishori Luc, Nkangya Nyamacho na Nicaise Samafu Makinu, bakaba baraburanye bahakana ibyaha baregwaga.

Abandi ni Corneille Nangaa ukuriye AFC, Bertrand Bisimwa wungirije Nangaa, Gen Sultani Makenga ukuriye abarwanyi ba M23, Col Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC, Bernard Maheshe Byamungu wungirije Gen Makenga, Jean Marie Vianney Kazarama wigeze kuba umuvugizi wa M23, Yvette Nazinda Lubanda umugore wa Corneille Nangaa, Henri Maggie wahoze mu ishyaka PPRD akajya muri AFC, Jean-Jacques Mamba wahoze ari umudepite wagiye muri AFC muri uyu mwaka n’abandi, baburanishijwe badahari ndetse urukiko rubakatira igihano cy’urupfu.

Urukiko rwa Gisirikare kandi rwatangaje ko umutungo wose wa Corneille Nangaa n’umugore we Yvette Lubanda ufatiriwe.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Corneille Nangaa yavuze ko uYU mwanzuro w’urukiko ugaragaza ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi bwa Kinshasa bubona ko buri ku iherezo ryabwo.

Corneille Nangaa wavuze ko ahubwo ibi bihano by’urupfu bireba ababitanze bitareba ababikatiwe, yashimangiye ko nyuma yo kwibohora, abaciye uru rubanza ngo bazisanga bagomba gusaba imbabazi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + eight =

Previous Post

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda yagaragaje urukundo akunda imbwa (AMAFOTO)

Next Post

Imyigaragambyo yo mu Bwongereza ikwiye gusiga somo ki?-Umusesenguzi

Related Posts

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali
AMAHANGA

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imyigaragambyo yo mu Bwongereza ikwiye gusiga somo ki?-Umusesenguzi

Imyigaragambyo yo mu Bwongereza ikwiye gusiga somo ki?-Umusesenguzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.