• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukunze gukoresha Twitter yatawe muri yombi na RIB hanatangazwa amakuru mashya kuri we

radiotv10by radiotv10
21/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
3
Ukunze gukoresha Twitter yatawe muri yombi na RIB hanatangazwa amakuru mashya kuri we
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Evariste Tuyisenge wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter ukekwaho gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana, hanatangazwa ikindi kigize icyaha gishobora kuba ari cyo cyamuteraga gutangaza buriya butumwa.

Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, ni umwe mu bazwiho gukoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu Rwanda.

Mu butumwa akunze gutanga kuri uru rubuga nkoranyambaga, harimo ubwo aherutse gushyiraho bushishikariza abantu gusambanya abana.

Ibi byanatumye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 anyuza ubutumwa kuri uru rubuga, asaba imbabazi kuri ubwo butumwa yari yatangaje.

Yari yagize ati “Ndasaba IMBABAZI kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu musore.

Ubutumwa bwanyuze kuri Twitter ya RIB, bugira buti “RIB yafashe Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeza ruvuga ko “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.”

RIB yasoje iboneraho gukangurira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha ubutumwa bugize ibyaha cyangwa bushishikariza abantu kubikora, bagamije kongera umubare w’abakurikira. Iti “Abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Mutangana Aloys says:
    3 years ago

    Birumvikana,ntakuntu wakwandika ibintu nka biriya ufite ubwonko bukora neza.birashoboka ko Koko akoresha ibiyobyabwenge,RIB imwiteho

    Reply
  2. Egide Musavyi says:
    3 years ago

    Hari abandi nkunda kubona bigisha ubusambanyi babakobwa babicisha kurubuga hwaniro nabo nyene mubagireko amatohozaaa kuko bicafuza igihugu mur rusangi kandi bigatosekaza imico n’imigenzo y’igihugu RIB ivyitehooo murakozeee

    Reply
  3. Nsabimana Léonard says:
    3 years ago

    Nibyiza cyane nabanda bibabere isomo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Pasiteri watse abakristu amafaranga ngo azabajyane mu ijuru yongeye gukora agashya katunguye benshi

Next Post

Impamvu umukinnyi ukiri muto yagizwe kapiteni w’ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Impamvu umukinnyi ukiri muto yagizwe kapiteni w’ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Impamvu umukinnyi ukiri muto yagizwe kapiteni w’ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.