Umubyinnyi mu mbyino zigezweho Titi Brown ubu ufungiye gukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, amakuru ava mu nshuti no mu bo mu muryango we, aranyomoza ibyavugwaga ko yafunguwe.
Ishimwe Thierry AKA Titi Brown amaze igihe afunzwe, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, aho urubanza rwe rumaze gusubikwa inshuro nyinshi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko uyu mubyinnyi yafunguwe, ndetse ko atakiri mu igororero aho afungiye.
Gusa amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko uyu mubyinnyi atafunguwe, nk’uko byemeza na bamwe mu bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze.
Uwaduhaye amakuru, yavuze ko uyu musore agifunze ndetse ko ategereje kuzaburana mu cyumweru gitaha tariki 20 Nyakanga 2023.
Uyu waduhamirije ko Titi Brown agifunze, yagize ati “Urumva nta cyemezo kimufungura cyigeze gifatwa, kandi urumva ko hakibura iminsi ngo aburane. Rero kumufungura ntaho byashingira ataraburana.”
Titi Brown mu miburanire ye, ahakana icyaha, ndetse umukobwa akekwaho gusambanya, yiregura avuga ko yujuje imyaka y’ubukure, agasaba kurekurwa.
Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10