Umubyeyi w’umuhanzi Costa Titch wo muri Afurika y’Epfo uherutse kwitaba Imana ubwo yagwaga ku rubyiniro, yavuze ko atumva icyabuze ngo hasohoke ibizamini ku cyateye urupfu rw’umwana we, mu gihe we akeka ko yishwe arozwe.
Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo uyu muhanzi w’ikirangirire muri Afurika yitabye Imana ubwo yagwaga ku rubyiniro ari kuririmba, agahita ashiramo umwuka.
Ikigo cy’Igihugu muri Afurika y’Epfo gishinzwe ibizamini bya gihanga, cyafashe ibizamini kugira ngo hamenyekane icyahitanye uyu muhanzi, ariko kugeza ubu ntibirasohoka nkuko byatangajwe n’umubyeyi w’uyu muhanzi.
Uyu mubyeyi uri gukoresha Instagram y’umuhungu we witabye Imana, mu butumwa yanyujije kuri uru rubuga nkoranyambaga, yavuze ko atumva icyabuze ngo habe hashize amezi angana uku hatarasohoka ibyavuye muri ibyo bizamini.
Yagize ati “Bigaragaza kandi ko niba hari umuntu waroze umuhungu wanjye, ashobora gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko yifuza ko ibyo bizamini bisohoka kugira ngo binafashe inzego zishinzwe iperereza kugira icyo zikora ku cyahitanye umwana we.
Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10