Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho yatumye babikeka, ari imiterere y’ikiganiro yagaragayemo, yatunganyijwe mu buryo bwatumye babikeka.
Ni nyuma yuko uyu muhanzi agaragaye mu kiganiro cyitwa One on One gitambuka kuri Youtube, gitumirwamo ibyamamare mu ngeri zinyuranye, aho umuntu yerekwa ifoto y’umuntu muri telefone, ubundi akagira ibyo amuvugaho.
Niyo Bosco na we uherutse gutumirwa muri iki kiganiro, yagaragaye avuga ku bantu banyuranye, aho mu mashusho y’iki kiganiro, hagaragaramo ko yabanzaga kwerekwa ifoto y’umuntu, ubundi akamuvugaho.
Nyuma ya kiriya kiganiro, hazamutse impaka ndende, aho bamwe mu bakibonye batangiye kuvuga ko Niyo Bosco yaba abona bitewe no kuba yarerekwaga telefone, ubundi akavuga uwo muntu n’ibyo amuziho.
Gusa Niyo Bosco, avuga ko atabaga yabonye uwo muntu yerekwaga muri Telefone nk’uko bigaragara, ahubwo ko byatewe n’imiterere y’iki kiganiro, kuko cyashyizwe hanze kibanje gutungangwa, kugira ngo kidata umwimerere wacyo. Yagize ati “Nabonye hari abarakarijwe no kuba naba mbona, ‘ese mukunda ntabona?”
Yakomeje agira ati “Ikiganiro gikorwa n’umunyamakuru Taikin Ndahiro gisaba abantu kuvuga ibintu bitatu ku ifoto y’umuntu, kandi sinifuzaga ko ikiganiro cyahindurwa uko gikorwa. kubera njyewe, uko byakozwe rero navugaga umuntu nibuka cyangwa unje mu mutwe, ibindi byakorewe muri editing nko gushyiramo ifoto y’uwo navuze.”
Arongera ati “Kandi nashimishijwe n’uko uko abandi bakozeho ikiganiro one on one, nanjye nagikoze hatabayeho guhindura umwimerere w’ikiganiro kubera njyewe.”
Umuhanzi Niyo Bosco, uri mu bafite impano idasanzwe mu kuririmba no gukirigita imirya ya Gitari, anashimirwa kuba ibi byose abikora, kandi afite ubumuga bwo kutabona.
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10










