• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba

radiotv10by radiotv10
26/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba
Share on FacebookShare on Twitter

Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong, wamenyekanye cyane afana ikipe ya Rayon Sports, yamaze gufata icyemezo yerecyeza mu muryango w’abafana b’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC isanzwe ari mucyeba w’ibihe byose w’iyi kipe yafanaga.

Sarpong uzwi cyane i Nyamirambo, akaba azwiho kuba inyuma y’ikipe y’ubururu n’umweru, ubu yamaze gukuramo uyu mwambaro, akaba agiye kuzajya agaragara yambaye uw’umukara n’umweru.

Uyu mukunzi wa ruhago nyarwanda kandi, yakiriwe n’ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, buyobowe n’Umuyobozi w’iyi kipe, Col Richard Karasira, wamuhaye ikaze mu bafana b’iyi kipe.

Mu ndahiro ye, yagize ati “Ngiye mu ikipe ya APR mvuye mu ikipe ya Rayon Sports kubera urukundo mfitiye ikipe ya APR. Mbyemeye nta gahato kandi sinzasubira inyuma. Imana izabimfashemo, umurava n’Intsinzi.”

Sarpong afashe iki cyemezo cyo kwimukira muri APR FC, nyuma y’uko iyi kipe iherutse gutwara igikombe cya Shampiyona itwaye imyaka irenze itatu itwaye yikurikiranya.

Ni igikombe yegukanye mu cyumweru gishize, aho yacyegukanye hakibura imikino micye, ikaba ikurikirwa ku rutonde na mucyeba wayo Rayon Sports, yatewe umugongo n’uyu mufana wiyemeje gufana ikipe y’ibikombe mu Rwanda.

Ubu agiye kujya yambara umukara n’umweru
Yahawe ikaze mu muryango mugari wa APR FC
Yakiriwe n’abarimo Col Richard Karasira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 5 =

Previous Post

Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Next Post

Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo

Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.