Umugabo wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akurikiranywego ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma yo kubwira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo y’ingengabitekerezo arimo kuba yaramubwiye ko buri mwaka yica Umututsi.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, ubu ufungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, ariko akaba akomoka mu Murenge wa Muyira n’ubundi mu Karere ka Nyanza.
Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wabwiwe aya magambo y’ingengabitekerezo, avuga ko yayamubwiye ubwo yamusangaga mu kabari.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, uyu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yasubiyemo ayo magambo avuga ko yabwiwe n’uyu mugabo ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Yansanze mu kabari arambwira ngo akeneye ko muha ibipimo (measure) byanjye kuko umunsi wo kwibuka ashaka ko nzaba ndi mu isanduku.”
Uyu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza avuga ko uwo mugabo yakomeje amubwira andi magambo mabi, nk’aho ngo yagize ati “Ibintu mwigize ngo muri Abatutsi, buri mwaka nica Umututsi.”
Uyu wabwiwe amagambo yuzuye ingengabitekerezo, akomeza agira ati “Avuga [ukekwa] ko hari uwo yaciye akaguru ngo nindeba nabi ankubita.”
Egide Bizimana uyobora Umurenge wa Busasamana, avuga ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwatangiye gukora iperereza.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
ITEGEKO Nº 59/2018 RYO KU WA 22/8/2018 RYEREKERANYE N’ICYAHA CY’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO
Ingingo ya 4: Ingengabitekerezo ya jenoside
Ingengabitekerezo ya Jenoside; umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).
RADIOTV10