Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana, nyuma yuko yari amubwiye ko atagishaka ko bakomeza kubana.
Uyu mugabo w’imyaka 28 akekwaho kwica umugore we na we w’imyaka 28 amuhengereye asinziriye akamuteragura ibyuma mu ijosi.
Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 04 Kamena 2025 mu Mugugudu wa Kajevuba mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Uyu mugabo wamaze gukorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, ubwo yari amaze gukora icyo cyaha, yahise ahungira muri Uganda, nyuma aza kugaruka afatirwa ku Mupaka wa Gatuna.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko “Mu ibazwa, yemeye icyaha; avuga ko yagiranye ikibazo n’umugore we nyuma yo kumubwira ko atagikeneye ko babana maze akigira inama yo kumwica.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10