Umuganga wo mu Bitaro bya Murunda biherereye mu Karere ka Rutsiro, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, nyuma yuko aketsweho gukorakora igitsina cy’umukobwa wari waje kwivuza ubwo yari ari kumukorera ibizamini.
Uyu muganga w’imyaka 27 y’amavuko, akurikiranyweho gukorera iki cyaha umukobwa w’imyaka 20 wari waje kwivuriza mu Bitaro bya Murunda bihereye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Mu Kagari ka Mburamazi mu Murenge wa Murunda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu muganga yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 01 Ukuboza 2022, akorerwa dosiye ikubiyemo ikirego yaje no gushyikirizwa Ubushinjacyaha tariki 06 Ukuboza 2022 ndetse na bwo bukaba bwaramaze kuregera Urukiko.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu muganga akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Yagize ati “Yagikoreye umuntu w’igitsinagore ufite imyaka 20 ubwo yari agiye kwivuriza ku bitaro bya Murunda.”
Dr Nkurunziza Jean Pierre, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Murunda, yavuze ko uyu muganga yatangiye gukurikiranwa nyuma yuko ukekwaho gukorerwa iki cyaha yashyiraga hanze ko yakozwe ku gitsina.
Yagize ati “Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk’aho hari ikindi byari bigamije.”
Uyu muyobozi w’ibitaro avuga ko uyu muganga asanzwe akora ibizamini cyo gucisha abantu mu cyuma, akaba yarakoze iki cyaha akekwaho ubwo yari agiye gucisha mu cyuma uwo mukobwa.
Muri Mutarama umwaka ushize wa 2021, Niringiyimana Eugene, wari Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, na we yari yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa
RADIOTV10