Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka ibiri, yitabye Urukiko.
Uyu muhangamideri yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho yagejejwe ku cyicaro cy’uru Rukiko mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00’) mu gihe iburanisha ry’urubanza aregwamo ryagombaga gutangira saa tatu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, ubwo Moses Turahirwa yagezwaga ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yari yarimbye mu myambaro bigaragara ko ikoranye ubuhanga ndetse bigaragara ko yahanzwe n’inzu ye y’imideri ya Moshions.
Mu ipantalo y’umukara, ishati y’umutuku irimbishije imitako y’imigongo ndetse no mu nkweto zigezweho zishinguye, n’agapfukamunwa k’umukara, uyu musore yari yitwaje mu ntoki agatabo bigaragara ko ari bibiliya.
Ifatwa rya Moses Turahirwa ryavuzwe mu kwezi gushize muri Mata, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Nyuma yuko uyu muhangamideri atawe muri yombi, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko yajyanywe gupimishwa muri RFI (Rwanda Forensic Institute- Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusuzuma Ibimenyetso bya gihanga) agasangwamo ibiyobyabwenge biri ku gipimo gihambaye.
Mu mpera za Mata 2023, Moses Turahirwa yari yatawe muri yombi na bwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse iwe hari hagaragaye ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko muri Kamena uwo mwaka arekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

RADIOTV10