Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

radiotv10by radiotv10
06/05/2025
in IMYIDAGADURO
0
Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara
Share on FacebookShare on Twitter

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka ibiri, yitabye Urukiko.

Uyu muhangamideri yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho yagejejwe ku cyicaro cy’uru Rukiko mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00’) mu gihe iburanisha ry’urubanza aregwamo ryagombaga gutangira saa tatu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, ubwo Moses Turahirwa yagezwaga ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yari yarimbye mu myambaro bigaragara ko ikoranye ubuhanga ndetse bigaragara ko yahanzwe n’inzu ye y’imideri ya Moshions.

Mu ipantalo y’umukara, ishati y’umutuku irimbishije imitako y’imigongo ndetse no mu nkweto zigezweho zishinguye, n’agapfukamunwa k’umukara, uyu musore yari yitwaje mu ntoki agatabo bigaragara ko ari bibiliya.

Ifatwa rya Moses Turahirwa ryavuzwe mu kwezi gushize muri Mata, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma yuko uyu muhangamideri atawe muri yombi, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko yajyanywe gupimishwa muri RFI (Rwanda Forensic Institute- Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusuzuma Ibimenyetso bya gihanga) agasangwamo ibiyobyabwenge biri ku gipimo gihambaye.

Mu mpera za Mata 2023, Moses Turahirwa yari yatawe muri yombi na bwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse iwe hari hagaragaye ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko muri Kamena uwo mwaka arekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Moses Turahirwa ubwo yagezwaga ku Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + fifteen =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abifuza kuyinjiramo inagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje

Next Post

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Related Posts

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

by radiotv10
22/07/2025
0

Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu...

IZIHERUKA

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable
FOOTBALL

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

29/07/2025
Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

29/07/2025
AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.