Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco ari mu kababaro k’ibyago yagize

radiotv10by radiotv10
24/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco ari mu kababaro k’ibyago yagize
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Niyokwizerwa Boso wamamaye nka Niyo Bosco, ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we (Se) witabye Imana, aho yavuze ko umunsi yagiriyeho ibi byago, ari muremure kurusha umwaka wose w’ibyishimo.

Uyu muhanzi yagaragaje agahinda k’ibi byago byamubayeho, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga, aho yifurije umubyeyi we watabarutse kuruhukira mu mahoro.

Yifashishije ifoto ari kumwe n’umubyeyi we ubwo yari yamuherekeje mu birori by’itangwa ry’ibihembo bizwi nka The Choice Awards, uyu muhanzi yanegukanyemo icyo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’igitsinagabo, yagize ati “Ruhukira mu mahoro data.”

Yakomeje agaragaza ko inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi we yamushenguye cyane. Ati “Umunsi umwe w’akababaro, ni muremure kurusha umwaka w’ibyishimo.”

Bamwe mu bafite amazina azwi mu myidagaduro bihanganishije uyu muhanzi, bamusaba gukomeza kugira umutima ukomeye, banifuriza umubyeyi we kuruhukira mu mahoro.

Mu bafashe mu mugongo uyu muhanzi bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, barimo umunyamakuru akaba n’Umu-Dj Phil Peter, wagize ati “Ihangane muvandimwe.”

Umunyamakuru akaba asanzwe anakora inshingano zo kureberera inyungu z’abahanzi, Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene wanigeze gukorana n’uyu muhanzi Niyo Bosco, na we yamwihanganishije. M. Irene yagize ati “Yari umugabo mwiza [avuga umubyeyi wa Niyo Bosco] Komera Niyo Bosco.”

Niyo Bosco wagize ibyago, ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bacye kubera umwihariko w’uyu muhanzi mu kuririmba, ndetse n’indirimbo ze ziba zandikanye ubuhanga zirimo nk’iyo yise ‘Ubigenza ute’ iri mu za mbere yashyize hanze zigakundwa cyane.

Umuhanzi Niyo Bosco
Yapfushije umubyeyi we

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

BREAKING: Bwa mbere hagiye hanze ibyemezo by’ibiganiro bya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Next Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku bya mbere byemeranyijweho hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya
AMAHANGA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Icyo u Rwanda ruvuga ku bya mbere byemeranyijweho hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.