Umuhanzi Igor Mabano umaze igihe adasohora indirimbo, yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange ko agiye gushyira hanze iyo yise ‘My Way’.
Iyi ndirimbo nhsya igiye gushyirwa hanze na Igor Mabano, ni yo ibimburira izindi mu mishinga ateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuziki nyarwanda haba imbere mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Igor Mabano yari ahugiye mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umwuga we wa muzika, birimo imikoranire n’abahanzi n’abatunganya indirimbo bo mu mahanga by’umwihariko mu Gihugu cya Nigeria, ndetse no gutegura ibitaramo byagutse.
Hari hashize imyaka ibiri nta gihangano ashyize hanze, dore ko indirimbo aheruka gusohora, ari iyo yise ‘Kabiri’ yakoranye n’Umuraperi Fireman.
Indirimbo nshya ‘My Way’ igiye gushyirwa hanze na Igor Mabano, bamwe mu bamaze kuyumva, bavuga ko ikoranye ubuhanga busanzwe, ku buryo nta kabuza izakundwa n’abasanzwe bakunda ibihangano by’uyu muhanzi n’aba muzika nyarwanda muri rusange.
Igor Mabano avuga ko ari gukora ku mushinga wo gusohora indirimbo nyinshi zitandukanye. Ati “Abakunzi banjye bakomeje kungaragariza urukundo kandi ni ikintu cyiza cyo kwitabwaho ni ku bw’izo mpamvu nabateguriye imiziki myiza kandi ndabizeza ko bazayikunda.”
Ifoto irarikira abantu iyi ndirimbo nshya, yifuje kuyisangiza abakunzi be binyuze ku mbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, umunsi yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.


Khamiss SANGO
RADIOTV10