Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Safi bwa mbere yavuze birambuye ku cyatumye we na Judith biyemeza gutandukana

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Safi bwa mbere yavuze birambuye ku cyatumye we na Judith biyemeza gutandukana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Safi Madiba umaze iminsi agarutse mu Rwanda, yavuze ko icyemezo cyo gutandukana na Judith Niyonizera wahoze ari umugore we, cyabayeho cyaratekerejweho, kuko cyabanjirijwe no kugerageza icyatuma badatana ariko bikananirana.

Niyibikora Safi umaze igihe aba muri Canada, yanamaze kubonera ubwenegihugu, amaze iminsi ari mu Rwanda, aho yagarutse nyuma y’imyaka ine aba muri iki Gihugu.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boyz yagiye muri Canada muri Gashyantare (02) 2020 nyuma y’imyaka itatu asezeranye na Niyonizera Judith wari usanzwe atuye muri iki Gihugu, aho bari bajyanye nk’umugore n’umugabo bagiye kubana, gusa nyuma y’amezi atandatu bagezeyo, havuzwe amakuru ko batandukanye.

Mu kwezi kwa Mata (04) 2023, gatanya ya Safi Madiba na Niyonizera Judith, yemejwe n’Urukiko rwo mu Rwanda, aho uyu wahoze ari umugore w’uyu muhanzi, we n’umukunzi we mushya bari no mu Rwanda, bakagaragaza ibyishimo bari batewe n’iki cyemezo.

Mu kiganiro Safi yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda, yavuze kugana inkiko basaba gatanya, ari icyemezo cyaje babonaga nk’icya nyuma mu mubano wabo, kuko bari bagerageje ibindi bikanga.

Ati “Abantu babona icyemezo cya nyuma ariko ntabwo baba bazi uko byatangiye. Abantu babona abantu bari muri gatanya ariko ntabwo baba bazi…akenshi uzabona abantu bavuga ngo ‘eh batandukanye…’ ariko ntabwo baba bazi igihe baba bari mu nzu bari kunigana.”

Yakomeje agira ati “Buriya kugira ngo abantu bagere aho batandukana umwe avuga ati ‘mfashe ubuzima bwanjye, n’undi ati mfashe ubuzima bwanjye’, buriya baba baragerageje,…imiryango, inshuti na Leta…”

Safi Madiba avuga kandi ko asanzwe agendera ku mahame yo kudakomeza kwizirika ku byo abona ko bimugora.

Ati “Rimwe na rimwe uba ukeneye kuva mu bintu, abantu benshi bakunda guhatiriza […] bino bintu bya relationships rero abantu benshi bakunze kubijyamo bakavuga ngo ‘ntaseba’ ngo abantu barabibona bate se? ariko se noneho ejo niwicwa na depression [agahinda gakabije]? Cyangwa nanakuniga? Cyangwa wowe ukamuniga, ubwo uzaba wungutse iki?”

Safi Madiba na Niyonizera Judith bari barasezeranye mu kwezi k’Ukwakira 2017, mu muhango wari wabereye mu Murenge wa Remera, ndetse nyuma baza no gukora indi mihango yo gusaba no gukwa.

Safi Madiba muri 2017 ubwo bakoraga ibirori byo gusaba no gukwa
Safi Madiba amaze iminsi ari mu kiruhuko mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 3 =

Previous Post

Perezida wa Togo yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye

Next Post

Ntibikiri ibanga undi muhanzi uzwi mu Rwanda agiye kujya yumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Related Posts

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

by radiotv10
15/01/2026
0

Umuhanzikazi Bwiza Emerance avuga ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko yafatiwe irembo n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga, ahamya...

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi....

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

by radiotv10
14/01/2026
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yambitse impeta umukunzi we Nkurunziza Retina, amusaba kuzamubera umugore, na we...

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye
AMAHANGA

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

16/01/2026
Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

16/01/2026
Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

15/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibikiri ibanga undi muhanzi uzwi mu Rwanda agiye kujya yumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Ntibikiri ibanga undi muhanzi uzwi mu Rwanda agiye kujya yumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.