Umuhanzi Safi Madiba umaze iminsi agarutse mu Rwanda, yavuze ko icyemezo cyo gutandukana na Judith Niyonizera wahoze ari umugore we, cyabayeho cyaratekerejweho, kuko cyabanjirijwe no kugerageza icyatuma badatana ariko bikananirana.
Niyibikora Safi umaze igihe aba muri Canada, yanamaze kubonera ubwenegihugu, amaze iminsi ari mu Rwanda, aho yagarutse nyuma y’imyaka ine aba muri iki Gihugu.
Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boyz yagiye muri Canada muri Gashyantare (02) 2020 nyuma y’imyaka itatu asezeranye na Niyonizera Judith wari usanzwe atuye muri iki Gihugu, aho bari bajyanye nk’umugore n’umugabo bagiye kubana, gusa nyuma y’amezi atandatu bagezeyo, havuzwe amakuru ko batandukanye.
Mu kwezi kwa Mata (04) 2023, gatanya ya Safi Madiba na Niyonizera Judith, yemejwe n’Urukiko rwo mu Rwanda, aho uyu wahoze ari umugore w’uyu muhanzi, we n’umukunzi we mushya bari no mu Rwanda, bakagaragaza ibyishimo bari batewe n’iki cyemezo.
Mu kiganiro Safi yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda, yavuze kugana inkiko basaba gatanya, ari icyemezo cyaje babonaga nk’icya nyuma mu mubano wabo, kuko bari bagerageje ibindi bikanga.
Ati “Abantu babona icyemezo cya nyuma ariko ntabwo baba bazi uko byatangiye. Abantu babona abantu bari muri gatanya ariko ntabwo baba bazi…akenshi uzabona abantu bavuga ngo ‘eh batandukanye…’ ariko ntabwo baba bazi igihe baba bari mu nzu bari kunigana.”
Yakomeje agira ati “Buriya kugira ngo abantu bagere aho batandukana umwe avuga ati ‘mfashe ubuzima bwanjye, n’undi ati mfashe ubuzima bwanjye’, buriya baba baragerageje,…imiryango, inshuti na Leta…”
Safi Madiba avuga kandi ko asanzwe agendera ku mahame yo kudakomeza kwizirika ku byo abona ko bimugora.
Ati “Rimwe na rimwe uba ukeneye kuva mu bintu, abantu benshi bakunda guhatiriza […] bino bintu bya relationships rero abantu benshi bakunze kubijyamo bakavuga ngo ‘ntaseba’ ngo abantu barabibona bate se? ariko se noneho ejo niwicwa na depression [agahinda gakabije]? Cyangwa nanakuniga? Cyangwa wowe ukamuniga, ubwo uzaba wungutse iki?”
Safi Madiba na Niyonizera Judith bari barasezeranye mu kwezi k’Ukwakira 2017, mu muhango wari wabereye mu Murenge wa Remera, ndetse nyuma baza no gukora indi mihango yo gusaba no gukwa.
RADIOTV10