Umuhanzi Safi Madiba umaze imyaka ine n’amezi umunani avuye mu Rwanda akerecyeza muri Canada, yagarutse mu Rwanda; avuga ko kimwe mu bimuzanye harimo no gushaka umukunzi mushya kuko yumva akumbuye gucudika n’umukobwa.
Safi yerecyeje muri Canada muri Gashyantare 2020 asanzeyo uwari umugore we Niyonizera Judith baje gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko umwaka ushize.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, yageze mu Rwanda yakiranwa ubwuzu ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Kibuga cy’Indege, uyu muhanzi uzwiho kugira urwenya rwinshi mu biganiro bye, yavuze ko yari akumbuye inshuti n’abavandimwe ariko n’amafunguro y’i Kigali “nk’ipilawu na capati.”
Uyu muhanzi umaze umwaka atandukanye byemewe n’amategeko n’uwari umugore we Niyonizera Judith, yabajijwe niba nta mukunzi mushya afite, avuga ko ataramubona ariko ko yifuza kuva mu Rwanda amufite ndetse ko aje kumushaka. Ati “biri mu bizanyanye.”
Mu byishimo byo kuba yongeye gukandagira ku butaka b’u Rwanda nk’Igihugu cyamwibarutse, Safi Madiba yagize ati “Ndatashye. Aha ni mu rugo. Ndatashye rero mu rugo ha kabiri.”
Safi Madiba aje mu Rwanda nyuma y’amezi macye abonye ubwenegihugu bwa Canada, avuga ko ubu azajya aza mu Rwanda uko abishaka.
Biteganyijwe kandi ko mu mpera z’iki cyumweru tariki 07 Ukuboza 2024 uyu muhanzi azakora igitaramo cye cya mbere mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali, aho azaba ari no kwakirwa n’inshuti ze.
Avuga kuri iki gikorwa, Safi Madiba yagize ati “Ni uguhura n’abafana tugahoberana.”
Yanavuze kandi ku itsinda rya Urban Boys yahozemo, akaza kurivamo rigasigara rigizwe n’abahanzi babiri ariko na bo batagikunze kugaragara, avuga ko bakomeje kuvugana, ndetse ko hari imishinga bafitanye.
RADIOTV10