Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda yahaye umugore we imodoka y’akataraboneka

radiotv10by radiotv10
26/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda yahaye umugore we imodoka y’akataraboneka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi The Ben yahaye umugore we Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, yari imaze iminsi ivugwa ko yayimusezeranyije.

Byagaragajwe n’aba bombi, mu mafoto banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bagaragaye bari kumwe bari guhana impano.

Mu butumwa The Ben yanyujije kuri Instagram ye, yagaragaje ari kumwe n’umugore we Pamella afite indabo ndetse iruhande rwabo hari imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Range Rover.

Iyi foto igaragaza aba bombi bishimye banezerewe bamwenyura, The Ben yashyize ubutumwa buyiherekeje agira ati “Ukwanga nzamwanga.” Ubutumwa busanzwe bunumvikana mu ndirimbo ye yise ‘Ko ndahindutse’.

Amakuru avuga ko iyi mpano y’akataraboneka, The Ben yahaye umugore we, yayimushyikirije mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo uyu muhanzi yiteguraga kwerecyeza mu Burundi, mu gitaramo cy’amateka ahafite kizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Iyi modoka y’impano The Ben yahaye umugore we, yari imaze iminsi ivugwa, gusa bikaba bitarahise bikunda, nk’uko amakuru ava mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko yari akiri kuyishakira ibyangombwa, ndetse ko biri no mu byamuzanye mu Rwanda.

Muri Werurwe uyu mwaka, Urubuga rwa RADIOTV10, rwari rwatangaje iby’iyi modoka, ubwo yari ikiri i Dubai igomba koherezwa mu Rwanda, kugira ngo izashyikirizwe Miss Uwicyeza Pamella.

The Ben ati “ukwanga nzamwanga”

RADIOTV10

Comments 1

  1. BYARUHANGA DIEUDONNE says:
    2 years ago

    Babyarekaga nde niba ariyo yamuguriye, har’icyo biraza gufasha mu buzima busanzwe?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 13 =

Previous Post

Menya undi muti utanga icyizere ugiye kuvugutirwa ikibazo cyakunze kuzamurwa n’Abanyakigali

Next Post

Ku Rukiko hakubise huzuye hasomwe icyemezo kuri Kazungu wiyemerera kwica abantu 14 wongeye kugaraga aseka

Related Posts

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Umuhanzikazi Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ariko byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo zibe...

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa. Josh...

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye...

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

by radiotv10
17/10/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 12 atuye ku Mugabane w’u Burayi, yemeje ko mu kwezi gutaha azagaruka mu Rwanda...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ku Rukiko hakubise huzuye hasomwe icyemezo kuri Kazungu wiyemerera kwica abantu 14 wongeye kugaraga aseka

Ku Rukiko hakubise huzuye hasomwe icyemezo kuri Kazungu wiyemerera kwica abantu 14 wongeye kugaraga aseka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.