Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye.
Uyu muramyi ufite igitaramo cyiswe ‘Niwe Healing Concert’ kizaba mu mpera z’uku kwezi, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ugushyingo 2025.
Yaje aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America aho amaze imyaka 17 atuye, aho aba mu Mujyi wa Dallas muri kiriya Gihugu.
Akigera ku kibuga cy’indege, mu kiganiro kigufi, yagaragaje ibyishimo atewe no kongera gukandagira mu Rwanda. Yagize ati “Nishimiye kugera i Kigali, numvaga ntegereje kuhagera.”
Igitaramo cya ‘Niwe Healing Concert’ cy’uyu muhanzi Richard Nick Ngendahayo kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena, aho benshi mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakomeje kugaragaza inyota yo kuzakitabira.
Uretse indirimbo ‘Niwe’ yanitiriye iki gitaramo cye, Richard Nick Ngendahayo azwi mu zindi ndirimbo na zo zakunzwe n’abatari bacye, nka ‘Mbwira icyo ushaka’, ‘Wemere Ngushime’ na ‘Si Umuhemu’.

 
 

Photos/Inyarwanda
RADIOTV10
			
							









