Davido uherutse gutamira i Kigali, ari ku rutonde rw’abahanzi 25 barimo abafite amazina aremereye ku Mugabane wa Afurika, bazasusurutsa abazitabira itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards bigiye kuba bwa mbere, bigatangirwa mu Rwanda.
Uru rutonde rwatangajwe na Trace kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023 nyuma y’igihe hatangajwe abahanzi bahatana mu byiciro binyuranye muri ibi bihembo.
Uru rutonde rw’abahanzi, ruriho babiri gusa b’Abanyarwanda, ari bo Bruce Melodie ndetse na Bwiza uri mu bahanzi nyarwanda bari kuzamuka.
Uru rutonde kandi ruriho ibyamamare bimaze kubaka izina mu muziki mpuzamahanga, bayobowe n’Umunya-Nigeria Davido, Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana).
Hariho kandi Blxckie (South Africa), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kalash (Martinique), Kizz Daniel (Nigeria), Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique).
Hakaba kandi Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terell Elymoor (Mayotte) na Viviane Chidid (Senegal).
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Trace, ivuga ko hashobora kuziyongeramo n’abandi bahanzi, bashobora na bo kuzaza gususurutsa abazitabira ibi bihembo.
Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10