Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

radiotv10by radiotv10
12/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Yampano, nyuma y’isakara ry’amashusho y’urukozasoni agaragaramo, we akomeje kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Samalaya’, aho noneho yisunze abarimo Umuvangamiziki ugezweho Dj Brianne.

Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaramo uyu muhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda, ari mu gikorwa cyo mu buriri n’umugore babana.

Nyuma y’aya mashusho, kugeza ubu, uyu muhanzi ntacyo arayatangazaho, gusa mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yababajwe n’umuntu wayashyize hanze.

Nanone kandi uyu muhanzi wari uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Samalaya’ yakoranye n’umuhanzi mugenzi we Zeo Trap, yakomeje kuyamamaza.

Mu mashusho yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, uyu muhanzi ari kumwe na Dj Brianne ndetse na mugenzi we Tesha bakorana ikiganiro kuri YouTube, baba babyina iyi ndirimbo ‘Samalaya’ mu buryo bwo kuyamamaza.

View this post on Instagram

Mu butumwa Yampano yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko ariya mashusho asakaye, yabaye nk’uca amarenga ko uwayashyize hanze yamuhemukiye.

Yagize ati “Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.”

Ariya mashusho yagiye hanze nyuma y’igihe ashyirwaho igitutu ko hari umuntu ufite amashusho ye y’urukozasoni, kandi ko azayashyira hanze.

Amakuru avuga ko uwari usanzwe ari inshuti ye banabanye mu nzu imwe, wajyaga amufasha gufata amashusho mu bikorwa bye, ari we wari ufite ariya mashusho, kandi ko baba baragiranye ikibazo akamukangisha ko azamutamaza agashyira hanze ayo mashusho yamubwiraga ko afite.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi Yampano, yamaze kuregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB uwaba ari inyuma y’isakara ry’ariya mashusho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 7 =

Previous Post

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

Next Post

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz'amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.