Umuhanzi Yampano, nyuma y’isakara ry’amashusho y’urukozasoni agaragaramo, we akomeje kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Samalaya’, aho noneho yisunze abarimo Umuvangamiziki ugezweho Dj Brianne.
Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaramo uyu muhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda, ari mu gikorwa cyo mu buriri n’umugore babana.
Nyuma y’aya mashusho, kugeza ubu, uyu muhanzi ntacyo arayatangazaho, gusa mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yababajwe n’umuntu wayashyize hanze.
Nanone kandi uyu muhanzi wari uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Samalaya’ yakoranye n’umuhanzi mugenzi we Zeo Trap, yakomeje kuyamamaza.
Mu mashusho yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, uyu muhanzi ari kumwe na Dj Brianne ndetse na mugenzi we Tesha bakorana ikiganiro kuri YouTube, baba babyina iyi ndirimbo ‘Samalaya’ mu buryo bwo kuyamamaza.
Mu butumwa Yampano yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko ariya mashusho asakaye, yabaye nk’uca amarenga ko uwayashyize hanze yamuhemukiye.
Yagize ati “Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.”
Ariya mashusho yagiye hanze nyuma y’igihe ashyirwaho igitutu ko hari umuntu ufite amashusho ye y’urukozasoni, kandi ko azayashyira hanze.
Amakuru avuga ko uwari usanzwe ari inshuti ye banabanye mu nzu imwe, wajyaga amufasha gufata amashusho mu bikorwa bye, ari we wari ufite ariya mashusho, kandi ko baba baragiranye ikibazo akamukangisha ko azamutamaza agashyira hanze ayo mashusho yamubwiraga ko afite.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi Yampano, yamaze kuregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB uwaba ari inyuma y’isakara ry’ariya mashusho.
RADIOTV10











