Umuhanzikazi w’Umuraperi w’ikirangirire Cardi B., yatangaje ko ahagaritse kunywa inzoga nyuma yo kuzinywa zikamusindisha ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.
Uyu muhanzi usanzwe agira isabukuru y’amavuko, tariki 11 Ukwakira, ubwo yizihizaga iy’uyu mwaka, yanyoye ka manyinya karamugansa, ndetse agaragara mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, nyuma y’umunsi umwe akoze iyi sabukuru y’imyaka 32 y’amavuko, Cardi B. yagize ati “Sinzongera kunywa ukundi.”
Uyu munyamerikakazi Cardi B. wubatse izina, yatwaye bimwe mu bihembo bikomeye ku rwego rw’isi birimo Grammy Award na Billboard Music Awards.
Cardi B. ni umukristu wo muri Kiliziya Gatulika ariko yiyemerera ko we ari ashobora no kuryamana n’abo bahuje igitsina ndetse yigeze kuregwa n’abagore babiri bamushinja kubanywesha inzoga akabasindisha ubunsi akabasambanya, mu gihe we yabihakanye.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10