Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ibindi Bitwenge’, avuga ko ari iy’amashimwe.
U butumwa buri muri iyi ndirimbo, ni ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 9:1-41.
Mu gusobanura ubu butumwa, yagize ati “Iyo Imana igize icyo igukorera, rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati: ‘Ese uyu ni we cyangwa si we?’”
Yifashishije inkuru ya Barutomayo wari ufite ubumuga bwo kutabona. Ati “Igihe Yesu yahumuraga Barutomayo abafarisayo ntabwo bahise babyumva. Abajyaga bamubona asabiriza ntibiyumvishaga kongera kumubona ahimbaza Imana mu rusengero ku bw’Imirimo Ikomeye Imana yamukoreye.”
Akomeza agira ati “Iyo Imana igize icyo igukorera rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati ‘ese uyu ni we? Cyangwa si we?”
Arongera ati “Ibaze nko guhura n’umubyeyi waherukaga kubona yarabuze urubyaro, mukongera guhura atwawe mu modoka n’umwana w’umusore, wamubaza uti ese uyu mwana ni uwa mukuru wawe? (kuko uziko nta rubyaro afite) akagusubiza ati oya uyu mwana ubona ni umusore Imana yampereye ubuntu bwayo.”
Antoinette Rehema ni umuhanzikazi usanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yanakozwe ibikorwa binyuranye by’ubugiraneza ndetse n’iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo yakoreye igitaramo mu mujyi wa Kampala muri Uganda aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe.
Antoinette Rehema yitabiriye igitaramo cyiswe ‘Amashimwe Live Concert’ cyabereye mu Gihugu cya Canada muri Ottawa kuwa 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo cyateguwe na Alpha Rwirangira.
Indirimbo’ ‘Ibindi bitwenge’ ije isanga izindi zaririmbwe n’uyu muhanzi zirimo Ubibuke, Agaherezo, Beautiful Gates, Impozamarira, Simaragido, ibinezaneza ndetse na Kuboroga.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10










