Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashyize hanze Album ye ya 10 ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi ku giti cye mu Rwanda. Yamuritse iyi album ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 45.
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17 Nzeri 2025 wari umunsi ukomeye ku muhanzikazi Tonzi kuko niyo taliki yavukiyeho,yayiteguyeho ibirori yizihiza imyaka 45 amaze ku isi ,yanashyize hanze umuzingo (Album) ye ya cumi.
Ni ibirori byabereye iwe mu rugo ku gisozi byitabirwa n’umuryango n’inshuti zirimo abahanzi bagenzi be barimo Bosco Nshuti, Gaby Kamanzi, Alexis Dusabe, Esther Niyifasha baoranye indirimbo iri kuriyi Album nshya,Gashongore Vincent nawe bakoranye indirimbo n’abandi . Harimo kandi Muyoboke Alexis , Umuhanzi Bwiza, Clipton Kibonke, Anita Pendo, Rusine Patrick n’umugore we.
Abajijwe icyo imyaka 45 ivuze mu muziki no mu buzima busanzwe yasubije RadioTV10 muri aya magambo: Ni ibirori ndimo kwizihizamo imyaka 45 ivuze byinshi kurinjye, murikiyemo Album yanjye ya 10 aho natumiye abantu twabanye muriyi myaka yose ngo twishimane.”
Yakomeje avuga ko imyaka 45 ivuze byinshi ku buzima bwe ati “Ivuze byinshi ku buzima bwanjye,bizuze uburinzi bw’Imana,ivuze imbaraga z’Imana ivuze byose ku Mana yanjye ,uburyo yandemye ikankuza nkaba ngeze kuri iyi myaka ,kera najyaga numva nzaba mfite imvi.”
Uyu muhanzikazi Tonzi yavuze ko ubwo aheruka kwibaruka umwana we w’ubuheture (wa gatatu) yavuze ko yarwaye cyane nyuma ko kumubyara akamara igihe kinini atabasha kugera hanze,ibyo ngo byatumye ahiga ko nyuma y’imyaka itanu azakora azashima Imana.
Yagize ati “Nyuma yo kubyara umwana wa gatatu nararwaye cyane mara amazi arindwi ntagera hanze,nyuma nabwiye satani ngo ngomba gukomeza kuririmba ndetse ndavuga ngo tugomba kuzataramira hano nyuma y’imyaka itanu ahari kubera ikiriyo cyanjye niyo mpamvu nabatumyeho ngo muze dushime Imana.”
Tonzi ukora cyane kuko niwe muhanzi mu Rwanda ushyize hanze Album icumi haba mu miziki isanzwe no mu bakora imiziki wa Gospel, ni Album iriho indirimbo 12 kongeraho bonus indirimbo y’urukundo yakoreye umugabo we.
Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10