Umuhanzikazi Butera Knowless, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala, nyuma y’imyaka irindwi atahataramira, avuga ko yumva ari umunezero udasanzwe.
Ni igitaramo kizaba mu cyumweru gitaha, ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 ahitwa Nomad Bar and Grill mu murwa mukuru wa Uganda, i Kampala.
Amakuru ahari yizewe, yemeza ko Knowless azahaguruka i Kigali yerecyeza muri Uganda ku wa Kabiri tariki 10 ukuboza 2024 habura amasaha macye ngo akore iki gitaramo.
Knowless avuga kuri iki gitaramo, yagize ati “Nditeguye neza cyane, si njye uzabona nsubiye muri Uganda gataramana n’abavandimwe baho, inshuti, Abanyarwanda bahabarizwa n’Abanya-Uganda kuko hari haciyemo igihe kinini ntahagera.”
Knowless uretse ibihangano yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda, afite amateka akomeye muri iki Gihugu kuko yahorekeye ibitaramo mu bihe bitandukanye ndetse indirimbo ze ziganje cyane mu itangazamakuru ry’iki Gihugu, rirazikina ziramamara.
Uyu muhanzikazi uri mu bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda, agiye kuririmbira muri iki Gihugu nyuma yuko hakubutseyo Producer Element uherutse gutaramira Abanya-Uganda, banamweretse urukundo rwinshi.
Knowless agiye kuririmbira muri Uganda nyuma yuko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za America binyuze mu gitaramo cya African Rythms gitegurwa n’umuryango Global Livingston Institute.
Khamiss SANGO
RADIOTV10