Nyuma yuko Itorero ‘Grace Room Minisitries’ riyoborwa n’Umuvugavutumwa Pastor Julienne Kabanda, ryambuwe uburenganzira bwo gukora, umuhanzikazi Aline Gahongayire yagaragaje agahinda byamuteye anahumuriza Abakristu barisengeragamo.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwasohoye itangazo rivuga ko rwambuye ubuzima gatozi Grace Room Ministries kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire, abicishije ku mbuga nkoranyambaga yageneye ubutumwa Pastor Julienne n’abakristu basengera muri Grace Room.
Yagize ati “Ubwiza bwa Kabiri buraba buruta ubwa mbere ibyo wakuye muri Arena muri victory, bikomerezeho, bigire umumaro mu muryango wawe, bigire umumaro ahantu hose.”
Yakomeje agira ati “Iki si igihe cyo gucika intege ahubwo n’igihe cyo gukomera, cyo kuba Positif wibuka gusengera Igihugu cyawe kuko Igihugu njyewe ngifata nk’umubyeyi. Reka mbabwire Grace room muratangaje, umubyeyi arashaka ko muba aba mbere ni yo mpamvu ijisho ry’umubyeyi riba rishaka kubona umwana ari uwa mbere, erega buriya abanyuma nta nubwo babitaho ariko umwana wa kabiri cyangwa uwa gatatu umubyeyi aba yifuza ko aba uwa mbere.”
Uru rugero yarutanze asa n’ushaka kumvikanisha ko ibyo RGB yakoze bigamije kugirango iri torero rijye ku murongo kurushaho, anibutsa ko iri Torero rizakomeza kubaho.
Aline Gahongayire yakomeje avuga ko atigeze agira amahirwe yo kujya mu biterane biherutse kuba byari byateguwe na ‘Grace Room Ministries’ byabereye muri BK Arena, ariko ko azo ko byari byiza.
Ati “Sinigeze ngira amahirwe yo kuza muri BK Arena nagiye muri Grace room rimwe ariko iryo joro nagiyeyo nahabonye Imana wa muntu we, nahabonye gusenga ni byo binteye kuvuga ibi.”
Amakuru avuga ko ihagarikwa rya Grace Room Ministries rishingiye ku kuba iri Torero ryarakoraga ibikorwa bitandukanye n’ibyo ryaherewe uburenganzira. Ubusanzwe mu mategeko y’imiryango itegamiye kuri Leta, harimo ko Ministeri iba ikora ibikorwa by’itembere bidafite aho bihuriye n’iby’insengero.


Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10