Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

radiotv10by radiotv10
12/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Itorero ‘Grace Room Minisitries’ riyoborwa n’Umuvugavutumwa Pastor Julienne Kabanda, ryambuwe uburenganzira bwo gukora, umuhanzikazi Aline Gahongayire yagaragaje agahinda byamuteye anahumuriza Abakristu barisengeragamo.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwasohoye itangazo rivuga ko rwambuye ubuzima gatozi Grace Room Ministries kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire, abicishije ku mbuga nkoranyambaga yageneye ubutumwa Pastor Julienne n’abakristu basengera muri Grace Room.

Yagize ati “Ubwiza bwa Kabiri buraba buruta ubwa mbere ibyo wakuye muri Arena muri victory, bikomerezeho, bigire umumaro mu muryango wawe, bigire umumaro ahantu hose.”

Yakomeje agira ati “Iki si igihe cyo gucika intege ahubwo n’igihe cyo gukomera, cyo kuba Positif wibuka gusengera Igihugu cyawe kuko Igihugu njyewe ngifata nk’umubyeyi. Reka mbabwire Grace room muratangaje, umubyeyi arashaka ko muba aba mbere ni yo mpamvu ijisho ry’umubyeyi riba rishaka kubona umwana ari uwa mbere, erega buriya abanyuma nta nubwo babitaho ariko umwana wa kabiri cyangwa uwa gatatu umubyeyi aba yifuza ko aba uwa mbere.”

Uru rugero yarutanze asa n’ushaka kumvikanisha ko ibyo RGB yakoze bigamije kugirango iri torero rijye ku murongo kurushaho, anibutsa ko iri Torero rizakomeza kubaho.

Aline Gahongayire yakomeje avuga ko atigeze agira amahirwe yo kujya mu biterane biherutse kuba byari byateguwe na ‘Grace Room Ministries’ byabereye muri BK Arena, ariko ko azo ko byari byiza.

Ati “Sinigeze ngira amahirwe yo kuza muri BK Arena nagiye muri Grace room rimwe ariko iryo joro nagiyeyo nahabonye Imana wa muntu we, nahabonye gusenga ni byo binteye kuvuga ibi.”

Amakuru avuga ko ihagarikwa rya Grace Room Ministries rishingiye ku kuba iri Torero ryarakoraga ibikorwa bitandukanye n’ibyo ryaherewe uburenganzira. Ubusanzwe mu mategeko y’imiryango itegamiye kuri Leta, harimo ko Ministeri iba ikora ibikorwa by’itembere bidafite aho bihuriye n’iby’insengero.

Grace Room yabaye ihagaritswe
Aline Gahongayire yagaragaje agahinda k’ifungwa ryayo

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Next Post

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Related Posts

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, biravugwa ko yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.