Monday, June 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ nyuma y’igihe gikabakaba igice cy’umwaka asezerano mu mategeko n’Umunya-Burkina Faso.

Ibi birori byo gusezera ku rungano, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, byitabiriwe n’inshuti z’uyu muhanzikazi z’urungano rw’abakobwa zirimo na murumuna we Dorcas ndetse n’abagore bakuze bamugiriye inama.

Abakurikiye ibi birori, bavuga ko byaranzwe n’amasengesho yo gusabira uyu mukobwa kugira ngo ubukwe bwe buzagaragaremo imbaraga z’Imana, ndetse ababyitabiriye bakaba bahagiriye ibyishimo.

Nanone kandi abari baje muri ibi birori, bashimiye Vestine ku bwo kurangwa n’imyitwarire myiza kugeza aho agiye kurushingana, ari na ko bamugira inama y’uburyo azitwara mu rugo rwe kugira ngo azarambane n’umugabo we.

Ibi birori bibaye habura icyumweru n’igice ngo habe ubukwe nyirizina, aho buteganyijwe kuzaba tariki 05 Nyakanga 2025, ndetse abazabwitabira bakazakirirwa mu nzu ngari yakira ibirori ‘Intare Conference Arena’ iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Vestine ugiye gukora ubukwe n’Umunya-Burkina Faso Ouedraogo Idrissa, bamaze amezi atanu n’igice basezeranye imbere y’amategeko, dore ko uyu muhango wabaye tariki 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya.

Ibirori byarimo abavandimwe be
Byari ibyishimo n’akanyamuneza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + eleven =

Previous Post

Digital detox: Can you survive 24 hours without your phone?

Next Post

General Muhoozi yageneye ubutumwa abo yagaragaje nk’abashaka kumuteranya na Perezida Kagame

Related Posts

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade yamaze kuva mu bazasusurutsa abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, kubera ikindi gikorwa azitabira...

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

by radiotv10
20/06/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa uri mu bagize abakunzi benshi muri muzika nyarwanda, yatangaje ko nyuma y’imyaka 12 aba hanze y’u Rwanda,...

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

by radiotv10
20/06/2025
0

Chorale de Kigali ifite igitaramo mu mpere z’iki cyumweru yashimiye Madamu Jeannette Kagame waje mu gitaramo cyabo giheruka, ikavuga kandi...

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

by radiotv10
19/06/2025
0

Umunyamakuru Bianca wari uherutse kwibwa imodoka ikaza kuboneka yarakoze impanuka, yavuze ko hari amakuru yagaragaye ko umukozi we wari wayibye...

IZIHERUKA

Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga
MU RWANDA

Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga

by radiotv10
23/06/2025
0

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

23/06/2025
Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

23/06/2025
Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

23/06/2025
Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

23/06/2025
Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

23/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

General Muhoozi yageneye ubutumwa abo yagaragaje nk’abashaka kumuteranya na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.