Umuhanzikazi Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Dorcas indirimbo zo muramya no guhimbaza Imana, yagaragaye mu isura nshya asutse imisatsi, bitigeze bimugaragaraho mbere dore ko asanzwe abarizwa mu Itorero rya ADEPR ritabimwemerera.
Vestine na Dorcas ni abahanzi bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda no hanze yarwo baririmbana indirimbo zihimbaza Imana ariko bari basanzwe babarizwa mu itorero rya ADEPR ritemera gusuka imisatsi.
Tariki 02 Mata nibwo amafoto ya Vestine yagiye hanze asutse ibisuko mu mafoto meza yashyizwe hanze na Murindahabi Irène uzwi ku izina rya M. Irene ku rubuha nkoranyambaga rwa Instagram amwifuriza isabukuru nziza.
Mu magambo aherekeje aya mafoto, M. Irenge yagize ati “Isabukuru nziza, nturi gusaza ahubwo uri gutera intambwe, kumeza kurambana ubuzima buzira umuze, umugisha n’ibyishimo ku munsi wawe mukobwa wanjye.”
Iyi sura nshya yagaragaye kuri Vestine, yatumye bamwe babitangaho ibitekerezo binyuranye, bamwe bibaza ukuntu yatinyutse kwisukisha kandi bizwi ko asengera mu Itorero rya ADEPR.
Ni mu gihe abandi bibaza niba gusuka ari icyaha ku buryo hari umuntu wakagombye kubikomwaho bitewe n’imyemerere ye cyangwa idini asengeramo, abandi na bo bakamushima ko yarushijeho kuba mwiza.
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi yibajijweho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, dore ko n’ubwo yasezeranaga n’umukunzi mu mategeko tariki 15 Mutarama, na bwo hari abari batunguwe no kuba yaranyereje umusatsi na byo bizwi ko bitemewe muri ADEPR.
Vestine na murumuna we Dorcas, nubwo baririmba nk’itsinda ariko basanzwe banabarizwa muri korali Goshen yo mu itorero rya ADEPR Muhoza i Musanze

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10