Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuhungu wa Perezida w’Igihugu kimwe yatawe muri yombi ku mpamvu idasanzwe

radiotv10by radiotv10
19/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuhungu wa Perezida w’Igihugu kimwe yatawe muri yombi ku mpamvu idasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Visi Perezida wa Guinée Équatoriale akaba n’umuhungu wa Perezida w’iki Gihugu, yategetse ko umuvandimwe we [na we ni umuhungu wa Perezida] afungwa kubera icyaha akurikiranyweho cyo kugurisha mu ibanga rikomeye indege ya kompanyi y’indege y’iki Gihugu.

Teodoro Nguema Obiang Mangue ni we watanze itegeko ko umuvandimwe we (bahuje Se ari we Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo) Ruslan Obiang Nsue afungwa kubera icyaha akekwaho cyo kugurisha indege yo mu bwoko bwa ATR72-500.

Iyi ndege yagurishijwe n’umuhungu wa Perezida wa Guinée Équatoriale mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yaguzwe na Kampanyi y’indege ya Espagne.

Uyu muhungu wa Perezida yafunzwe umusibo ejo hashize, ku wa Gatatu, ariko ifungwa rye ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023.

Ruslan Obiang Nsue, yahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’indege kitwa Ceiba International airline.

Inzego zishinzwe iperereza muri Guinée Équatoriale, umwaka ushize zatangiye iperereza ku ndege yaburiwe irengero yari iri gukorerwa muri Espagne, byaje kugaragara ko ari yo uyu muhungu wa Perezida yagurishije.

Visi Perezida w’iki Gihugu, Nguema Obiang Mangue akaba n’umuvandimwe w’uyu wafunzwe, bahuje se gusa, ni we watanze itegeko ko afungirwa iwe kugira ngo aryozwe iki cyaha mu nzego z’ubucamanza.

Nanone kandi Nguema Obiang Mangue “yasabye ko Perezida w’Igihugu amuhagarika ku nshingano zose yari afite mu kigo Gihugu kubera uburiganya yakoresheje akagurisha ATR72-500.”

Perezida Teodoro Obiang Nguema se w’uyu muhungu ukekwaho kugurisha indege y’Igihugu, ni we Mukuru w’Igihugu kugeza ubu umaze igihe kinini ku butegetsi ku Isi kuko yabugiyeho kuva mu 1979, akaba aherutse kongera gutorerwa manda ya gatandatu mu kwezi k’Ukuboza aho yagize amajwi 95%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Igisubizo gisekeje cyahawe Umudepite wabajije niba Museveni afatanyije n’abana be kuyobora Uganda

Next Post

U Rwanda ruravuga ko itangazo rya Congo rica amarenga y’ikintu giteye impungenge

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda ruravuga ko itangazo rya Congo rica amarenga y’ikintu giteye impungenge

U Rwanda ruravuga ko itangazo rya Congo rica amarenga y’ikintu giteye impungenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.