Uwamamaye nka Rufonsina muri Filimi Nyarwanda, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we amusaba kumubera umugore na we akamubera umugabo mu buryo bweruye, mu birori yamukoreye amuntunguye bikamuzamurira amarangamutima y’amarira.
Uwimpundu Sandrine, ni yo mazina ye bwite, ariko yamamaye nka Rufonsina ari na ryo zina akoresha muri filimi yamamariyemo yitwa ‘Umuturanyi’, ubu inkuru imuvugwaho si iya filimi, ahubwo ni iyerecyeye urukundo.
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, ni bwo uyu mukinnyi wa Filimi yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we Bugingo Janvier bivugwa ko bamaranye imyaka 11 babana ndetse banafitanye umwana.
Uyu mugabo wa Rufonsina, yatunguye umugore we Rufonsina mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali, aho Rufonsina yaje agasanga umugabo we yateguye ibirori binogeye ijisho.
Ubwo uyu mukinnyi wa Filimi yageraga aho umugabo we yari agiye kumwambikira impeta, yasazwe n’ibyishimo, araturika ararira, umugabo we na we ahita amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, undi aramwemerera.
Rufonsina yamamaye mu gukina filimi akoresha ururimi-shami rw’Ikigoyi, ari na wo mwihariko watumye benshi mu bakunzi ba sinema nyarwanda bamukunda.
Yagaragaye muri Filimi zinyuranye zizwi mu Rwanda nk’iyitwa Umuturanyi yanamamariyemo, City Maid, ndetse na Ejo si kera yatewe Inkunga n’Umuryango Imbuto Foundation.
RADIOTV10