Ntwari Fiacre, umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, ashobora kwerecyeza mu Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa (Ligue 2) ku Mugabane w’u Burayi, nyuma yuko igaragaje ko imwifuza.
Amakuru dukesha Far Post, avuga ko ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa, yamaze gushima uyu munyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ubu ukinira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.
Ni mu gihe uyu mukinnyi amaze igihe atagirirwa icyizere mu gukinira iyi kipe ye yo muri Afurika y’Epfo, kubera ibitego byinshi yinjijwe akiyigeramo aho yari umunyezamu wa mbere.
Nubwo atabonye amahirwe yo gukomeza kuba umunyezamu wa mbere muri iyi kipe ye, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo yakomeje kumugirira icyizere, ndetse akaba yaranayifashije mu mikino iheruka gukina yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, irimo uwo yatsinzwemo na Nigeria 2-0, n’uwo yanganyijemo na Lesotho 1-1.
Uku gukomeza kugaragara mu mikino mpuzamahanga y’Ibihugu, byatumye ikipe yo mu Bufaransa imubenguka, ndetse ubu ikaba iri kumwifuza ngo ajye kuyikinira.
Hategerejwe ko ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunguye, hazarebwa niba iyi kipe ye yo muri Afurika y’Epfo yazamugumana, cyangwa akerecyeza muri iyi yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa.
Amakuru yo kuba Ntwari Fiacre yifuzwa n’ikipe yo mu Bufaransa, yanemejwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche wavuze ko icyifuzo cyo kuba yifuzwa n’iyi kipe cyaratangiye kujya hanze muri Werurwe nyuma y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

RADIOTV10