Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo.
Myugariro Kavita uri kumwe na bagenzi be b’Amavubi muri Afurika y’Epfo kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho bari kwitegura umukino uhuza u Rwanda na kiriya Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 14.
Yanakoze imyitozo kugeza no mu yakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, ariko akaba yari afite ikibazo cy’uburwayi, ariko akaba yifuza gutanga umusanzu we mu ikipe y’Igihugu.
Gusa muri iyi myitozo ya nyuma yo kwitegura Afurika y’Epfo, ni bwo abaganga bemeje ko Kavita atagomba gukina uyu mukino wa none, kubera uburwayi bavuze ko bigoranye, ndetse bafata icyemezo ko adakina.
Kavita wafatanyije na bagenzi be mu bwugarizi ari bo Ange Mutsinzi Jimmy na Manzi Thierry, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino uheruka u Rwanda rwatsinzwemo na Benin igitego 1-0.
U Rwanda rurakina uyu mukino wa 10 w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, rwaramaze gutakaza burundu amahirwe, mu gihe Afurika y’Epfo yo igifite amahirwe.
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, mu gihe Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, na yo igakurikiranwa na Nigeria ifite amanota 14 na yo iri kugerageza gushaka uburyo yakatisha itike.
RADIOTV10