Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi
Share on FacebookShare on Twitter

Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo.

Myugariro Kavita uri kumwe na bagenzi be b’Amavubi muri Afurika y’Epfo kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho bari kwitegura umukino uhuza u Rwanda na kiriya Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 14.

Yanakoze imyitozo kugeza no mu yakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, ariko akaba yari afite ikibazo cy’uburwayi, ariko akaba yifuza gutanga umusanzu we mu ikipe y’Igihugu.

Gusa muri iyi myitozo ya nyuma yo kwitegura Afurika y’Epfo, ni bwo abaganga bemeje ko Kavita atagomba gukina uyu mukino wa none, kubera uburwayi bavuze ko bigoranye, ndetse bafata icyemezo ko adakina.

Kavita wafatanyije na bagenzi be mu bwugarizi ari bo Ange Mutsinzi Jimmy na Manzi Thierry, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino uheruka u Rwanda rwatsinzwemo na Benin igitego 1-0.

U Rwanda rurakina uyu mukino wa 10 w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, rwaramaze gutakaza burundu amahirwe, mu gihe Afurika y’Epfo yo igifite amahirwe.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, mu gihe Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, na yo igakurikiranwa na Nigeria ifite amanota 14 na yo iri kugerageza gushaka uburyo yakatisha itike.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 12 =

Previous Post

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

Next Post

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

Related Posts

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.