Umunya-Maroc Youssef Rharb utazibagirana muri ruhago y’u Rwanda kubera amacenga ye azamura ibyishimo by’abakunzi b’umupira w’amaguru, nyuma y’uko bivuzwe ko agiye kugaruka muri Rayon Sports, na we yagize icyo abivugaho.
Youssef Rharb ntazibagirana muri rahago y’u Rwanda kubera imikinire ye isusurutsa benshi, by’umwihariko akaba yarigaragaje mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, ubwo yakiniraga Rayon Sports yayijemo ari intizanyo y’ikipe ya Raja Casablanca.
Nubwo muri Mutarama we na mugenzi we Ayoub basubiye muri Maroc nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itari yishimiye ibyo bari batangaje ko babayeho nabi muri iyi kipe, ubu hari amakuru meza ku bakunzi b’iyi kipe ko uyu Munya-Maroc Youssef Rharb, agiye kugaruka ndetse ko mu cyumweru gitaha azaba yasesekaye mu Rwanda.
Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ndetse aza kwemezwa na nyiri ubwite, mu butumwa yatanze bugenewe abakunzi ba Rayon Sports.
“Muraho bafana ba @rayon_sports , ni Youssef Rharb. Nishimiye kugaruka mu muryango wanjye wa Rayon Sports. Ndaje vuba ” – Youssef Rharb pic.twitter.com/Vsn33WxyAM
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) July 10, 2023
Muri ubu butumwa bw’amashusho, Youssef Rharb yagize ati “Mukomere bakunzi ba Rayon Sports, ndabakumbuye cyane, nishimiye kuba ngiye kugaruka mu muryango wa Rayon Sports. Tuzabonana bidatinze.”
Ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi na bwemeje aya makuru y’igaruka rya Youssef Rharb, buvuga ko yasinye umwaka umwe muri iyi kipe agarukatsemo yaranayigiriyemo ibihe byiza.
RADIOTV10