• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda wahagaritswe n’ikipe ye yasigiye umutoza ubutumwa buremereye

radiotv10by radiotv10
22/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda wahagaritswe n’ikipe ye yasigiye umutoza ubutumwa buremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Imran Nshimiyimana wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda wigeze no kujya anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yahagaritswe n’ikipe ya Musanze FC, ariko yanga kugenda aripfanye abwira umutoza we ijambo ryasigaye rimukorogoshora.

Imran wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports, yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Musanze FC bubinyujije mu mutoza wayo Adel, umushinja imyitwarire idahwitse.

 

Icyatumye ahagarikwa

Umuzi nyirizina w’iki kibazo ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona aho Musanze FC yanyagirwaga na Police FC ibitego 4-0 kuri Stade ya Muhanga tariki 19 Gashyantare.

Uyu mukino ukirangira abakinnyi bakoze inama ya tekiniki mu rwambariro n’umutoza wabo Adel, uyu mutoza yasesenguye imigendekere y’umukino asobanurira abakinnyi be amakosa bakoze ndetse anabereka uko bazayakosora ku mukino uzakurikiraho bazakiramo APR FC kuri Stade Ubworoherane.

Nyuma y’iyi nama nto ya nyuma y’umukino, umutoza yasabye abakinnyi kujya mu modoka ikipe igataha, Imran nk’umukinnyi mukuru yateye hejuru avuga ko abatoza b’ikipe bakinishijwe nabi, ibi ntibyanejeje umutoza mukuru, wari umaze iminsi atanezezwa n’umusaruro w’uyu mukinnyi.

Ubwo ikipe yageraga i Musanze abatoza ba Musanze FC hagati yabo bafashe icyemezo cy’uko uyu musore atazagaruka mu ikipe kuko babonaga atangiye kugumura bagenzi be.

Uyu mukinnyi utarahise amenyeshwa ko yahagaritswe mu ikipe, yaje mu myitozo ku wa Mbere  asohorwa shishi itabona n’umutoza, Imran na we uzwiho kuvoma hafi abwira umutoza Adel n’ijwi riranguruye ati “ntiwubaha abakinnyi bakuze mu ikipe, udusuzuguza abapeti.”

Umutoza na we uzwiho kutaripfana yahise asubiza uyu mukinnyi ati “abakinnyi bakuru muri ruhago ni Cristiano Ronaldo na Lionel Messi kandi abo ntabo mfite hano muri Musanze FC, ubu nonaha nsohokera mu ikipe singukeneye.”

Kugeza ubu Imran ntakiri ku rubuga rwa Whatsapp rw’ikipe ahuriraho na bagenzi be n’ubwo atarahagarikwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’ikipe ye ya Musanze FC.

Ahagaritswe mu gihe ikipe ya Musanze FC iri kwitegura umukino bazakiramo ikipe ya APR FC mu mpera z’iki cyumweru kuri stade Ubworoherane, umukino baheruka kuhakinira umwaka ushize, ikipe ya Musanze FC yatsinze ikipe ya APR FC igitego 1-0 cyatsizwe na imran Nshimiyimana wamaze guahagarikwa n’umutoza Adel.

Wasili UWIZEYIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + ten =

Previous Post

Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda waregwaga gusambanya umukozi wo mu rugo yafatiwe icyemezo

Next Post

Icyakundaga kuvugwa n’umugore ukekwaho kwica umugabo we cyumvikanamo umugambi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ukekwaho kwica umugabo we afatanyije n’abana babo haravugwa impamvu idasanzwe yabibateye

Icyakundaga kuvugwa n’umugore ukekwaho kwica umugabo we cyumvikanamo umugambi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.