• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yabitanzeho andi makuru atunguranye

radiotv10by radiotv10
13/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 23 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda (9) yareraga mu rugo rwo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yasobanuye uko byamujemo ndetse ko atari ubwa mbere yari abimukoreye.

Uyu mukobwa yatahuwe nyuma y’uko umwana w’umuhungu akekwaho gusambanya yajyaga kwihagarika bikamurya, agahita avuga ibyo yamukoreye.

Ni icyaha bikekwa ko cyabaye tariki 29 Nzeri 2023, nyuma ya saa sita z’amanywa ubwo umwana yari avuye ku ishuri ageze mu rugo aho iwabo batuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwamaze gushyikirizwa dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mukobwa, buvuga ko uregwa yemera icyaha.

Ubushinjacyaha bugira buti “Ukekwa asobanura ko ubwo yari arangije kugaburira uwo mwana, yagiye kuryama, amusangayo na we agiye kuruhuka, amuryama iruhande birangira amusambanyije.”

Buvuga kandi ko mu mabazwa y’uyu mubokwa, yavuze ko atari ubwa mbere yari asambanyije uwo mwana w’umuhungu yareraga, akaba abisabira imbabazi.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. RUGAMBA says:
    3 years ago

    Nibyo niharebwe abo bantu bangiza umwana

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − two =

Previous Post

Ibiteye amatsiko byo kwitega nyuma y’itangazwa ry’amakuru yari ategerejwe mu Gikombe cya Afurika 2023

Next Post

Mu rubanza rw’umubyinnyi uri mu bagezweho mu Rwanda havutsemo ibishya

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mu rubanza rw’umubyinnyi uri mu bagezweho mu Rwanda havutsemo ibishya

Mu rubanza rw’umubyinnyi uri mu bagezweho mu Rwanda havutsemo ibishya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.