Uwamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Amandah Darling wavuzwe mu rukundo n’umukobwa mugenzi we, yashyize hanze ibikorwa by’ihohoterwa yakorewe n’uyu mukunzi we birimo kumukubita amuziritse.
Isimbi Amandine cyangwa Amandah Darling yatangaje ibi mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Snapchat nyuma akaza kubusiba, aho yagaragaje iryo hohoterwa yakorewe n’umukunzi we w’Umunya-Uganda Amollo Karol.
Muri ubu butumwa bunagaragaza amwe mu mashusho yafashwe muri ibyo bihe yahohoterwaga n’umukunzi we, Amandah Darling agaragaza ko hari igihe yamuzirikaga ubundi akamuhata ikiboko.
Uyu mukobwa avuga ko nubwo ibyo byose byamubagaho ariko yakomezaga kugumana n’umukunzi we, ku buryo na we yumva hari aho atibaniye.
Ati “Reka mbisubiremo, abantu ni abarwayi bo mu mutwe, baba bafite ihungabana. Niba ubonye ibimenyetso, ukwiye kugenda. Nubwo ibi byose byabaga, nemeraga kuhaguma, ntekereza ko we ari njye wakoze amakosa, kugeza ubwo nari ngiye kuhasiga ubuzima.”
Uyu mukobwa wavugaga ko adatewe ipfunwe no kuvuga ibi byamubayeho, yakomeje avuga ko ibitekerezo byose yatangwaho cyangwa ibyo yavugwaho, ntacyamubabaza kurusha ibi byamubayeho.
Yavuze ko uwo mukunzi we yemeye kumuhishira ndetse ntanabibwire inshuti ze ngo zimunenge, kubera urukundo.
Amandah Darling n’umukunzi we Amollo Karol bakanyujijeho mu rukundo, bagiye banavugwaho kenshi kugirana ibibazo, ndetse uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi rimwe agasubira iwabo mu Rwanda.


RADIOTV10