Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga yamennye amabanga y’ibiteye agahinda yakorewe n’umukunzi we w’umukobwa

radiotv10by radiotv10
28/03/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga yamennye amabanga y’ibiteye agahinda yakorewe n’umukunzi we w’umukobwa
Share on FacebookShare on Twitter

Uwamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Amandah Darling wavuzwe mu rukundo n’umukobwa mugenzi we, yashyize hanze ibikorwa by’ihohoterwa yakorewe n’uyu mukunzi we birimo kumukubita amuziritse.

Isimbi Amandine cyangwa Amandah Darling yatangaje ibi mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Snapchat nyuma akaza kubusiba, aho yagaragaje iryo hohoterwa yakorewe n’umukunzi we w’Umunya-Uganda Amollo Karol.

Muri ubu butumwa bunagaragaza amwe mu mashusho yafashwe muri ibyo bihe yahohoterwaga n’umukunzi we, Amandah Darling agaragaza ko hari igihe yamuzirikaga ubundi akamuhata ikiboko.

Uyu mukobwa avuga ko nubwo ibyo byose byamubagaho ariko yakomezaga kugumana n’umukunzi we, ku buryo na we yumva hari aho atibaniye.

Ati “Reka mbisubiremo, abantu ni abarwayi bo mu mutwe, baba bafite ihungabana. Niba ubonye ibimenyetso, ukwiye kugenda. Nubwo ibi byose byabaga, nemeraga kuhaguma, ntekereza ko we ari njye wakoze amakosa, kugeza ubwo nari ngiye kuhasiga ubuzima.”

Uyu mukobwa wavugaga ko adatewe ipfunwe no kuvuga ibi byamubayeho, yakomeje avuga ko ibitekerezo byose yatangwaho cyangwa ibyo yavugwaho, ntacyamubabaza kurusha ibi byamubayeho.

Yavuze ko uwo mukunzi we yemeye kumuhishira ndetse ntanabibwire inshuti ze ngo zimunenge, kubera urukundo.

Amandah Darling n’umukunzi we Amollo Karol bakanyujijeho mu rukundo, bagiye banavugwaho kenshi kugirana ibibazo, ndetse uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi rimwe agasubira iwabo mu Rwanda.

Bumwe mu butumwa bugaragaza ibyo yakorewe
Amandah n’umukunzi we w’umukobwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 19 =

Previous Post

Amakuru agezweho: Hamenyekanye ko AFC/M23 na yo yagiye i Doha muri Qatar

Next Post

Umutingito ukomeye wibasiye Myanmar wahitanye ubuzima bwa bamwe

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutingito ukomeye wibasiye Myanmar wahitanye ubuzima bwa bamwe

Umutingito ukomeye wibasiye Myanmar wahitanye ubuzima bwa bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.