Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo we n’abarinzi be, bashinjwa gukorana n’uyu mutwe wa M23 na Twirwaneho irwanya ubutegetsi bwa Congo.
Ifatwa rya Colonel Fureko ryatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho amakuru avuga ko nyuma yo gufatwa we n’abamurindaga na bo basanzwe ari abo mu muryango w’Abanyamulenge, ubu bafungiye muri Kasho y’i Luvungi, imwe muri Gurupoma yo muri Sheferi ya Bafulero muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Epfo.
Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 08 Ugushyingo 2025 ubwo yari mu rugendo yerecyeza i Mulenge muri iyi Ntara ya Kivu y’Epfo.
Ashinjwa kuba akorana n’Umutwe wa M23 ndetse n’abarwanyi ba Twirwaneho, bahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu Mukoloneri yafatanywe n’abandi basore umunani, babanje gukorerwa iyicarubozo mbere yuko bafungwa, aho babanje gukubitwa bikomeye, bakamburwa imbunda n’impuzankano byabo.

Abo mu muryango wa Colonel Fureko ndetse n’abatuye mu bice akomokamo, bashenguwe n’uburyo uyu mugabo yakorewe ibi bikorwa bibi bimutesha agaciro kandi ari umuntu w’ingenzi ku bamukoreye ibyo bikorwa.
Umwe mu baturage bo muri Kitoga, yagize ati “Colonel Fureko ni umugabo w’indahemuka kandi witanze. Twabanye i Kitoga n’i Masango. Ntibyumvikana ukuntu ashinjwa gukorana na M23 kandi ari kurwanya uyu mutwe.”
Undi yagize ati “Fureko yiyemeje kurinda DRC arwanya M23 n’abarwanyi ba Twirwaneho, none abo yafashaga ni bo bahindukiye bamugirira nabi kubera aho akomoka.”
Bamwe mu bashyigikiye ihuriro AFC/M23 na Twirwaneho, bavuga ko nubwo uyu mugabo yabahemukiye akabagirira nabi, ariko ibyo yakorewe bishimangira ivangura ryimakajwe n’ubutegetsi bwa Congo, buhora bushaka kugirira nabi abo mu bice by’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
RADIOTV10











