Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunya-Maroc wabiciye bigacika mu cy’Isi yegukanywe n’ikipe imwe mu zahise zimubengukwa

radiotv10by radiotv10
30/01/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunya-Maroc wabiciye bigacika mu cy’Isi yegukanywe n’ikipe imwe mu zahise zimubengukwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Umunya-Maroc Azzedine Ounahi wigaragaje mu gikombe cy’Isi cya 2022, yabonye ikipa nshya yo mu Bufaransa ari yo ya Olympique de Marseille avuye mu ikipe yitwa Angers.

Uyu Azzedine Ounahi w’imyaka 22 y’amavuko, yerecyeje muri iyi kipe nyuma yo gufasha ikipe ye y’igihugu ya Maroc bakagera muri 1/2 cy’igikombe cy’isi 2022.

Kubera uburyo yigaragaje muri iki gikombe cy’Isi, yatangiye kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Leicester City, Leeds United, Napoli, FC Barcelone na Olympique de Marseille.

Mu yandi makipe byavuzwe ko yifuje uyu Munya-Maroc Azzedine Ounahi, harimo Paris Saint Germain, gusa Fabrizio Romano, Umunyamakuru w’inararibonye mu bijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, yaje guhakana aya makuru.

Ibi byatumye umuyobozi w’ikipe ya Angers, Saïd Chabane, w’imyaka 58, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya RTL, yemeza ko Azzedine Ounahi yifuzwa n’amakipe menshi arimo ayo mu Butaliyani, Espagne, u Bwongereza n’u Bufaransa gusa yongeraho ko nibatabona amafaranga bifuza kuri Azzedine Ounahi, bizarangira agumye muri Angers.

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, ni bwo Azzedine Ounahi, wari usanzwe akinira Angers, ku mugaragaro, yerecyeje mu ikipe ya Olympique de Marseille ku masezerano y’imyaka 4 n’igice atanzweho amafaranga asaga miliyoni 10 z’ama Euros.

Antha BIGANIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Hatangajwe ibihano byahawe Kiyovu kubera ibitutsi nyandagazi by’abafana bayo

Next Post

DRC: Podium yagombaga kuzifashishwa na Papa yahanutse bitunguranye

Related Posts

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

IZIHERUKA

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Podium yagombaga kuzifashishwa na Papa yahanutse bitunguranye

DRC: Podium yagombaga kuzifashishwa na Papa yahanutse bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.