Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyabigwi mu ikipe y’Igihugu cyanditse amateka mu cy’Isi yatangaje ibitanejeje benshi b’iwabo

radiotv10by radiotv10
22/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyabigwi mu ikipe y’Igihugu cyanditse amateka mu cy’Isi yatangaje ibitanejeje benshi b’iwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Asamoah Gyan, ufite agahigo ko kuba ari we mukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’Igihugu ya Ghana (Black Stars) yigeze kugera kure mu Gikombe cy’Isi abiyifashijemo, yasezeye ku mupira w’amaguru, bibabaza abakunzi b’umupira w’amaguru muri iki Gihugu.

Umunyabigwi mu ikipe y’igihugu ya Ghana, cyane ko ari we umaze kuyitsindira ibitego byinshi kugeza ubu, Asamoah Gyan, yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru.

Asamoah Gyan, w’imyaka 37, n’ikiniga cyinshi, hafi no kurira, yatangaje uyu mwanzuro we ubwo yari ari kumwe na Didier Drogba, Umunya Côte D’Ivoire wahoze akina nka Rutahizamu, i Accra mu murwa mukuru w’igihugu cya Ghana.

Gyan watsindiye ikipe ya Ghana ibitego 51 mu mikino 109, mu magambo ye, yagize ati “Ni cyo gihe ngo mbwire buri wese ko nsezeye kuri ruhago, ni igihe kingoye cyane mu by’ukuri.”

Nyuma y’ibi, Asamoah Gyan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimangiye uku gushyira akadomo ku rugendo rwe rw’imyaka 20 mu mupira w’amaguru aho yavuze ko ari cyo gihe cyo kumanika inkweto mu cyubahiro, asezera ku mugaragaro ku guconga Ruhago.

Gyan yongeyeho ko ari igihe kiba kitoroshye ku buzima bwa buri mukinnyi wese w’umupira w’amaguru, kandi ko ari igihe abakinnyi bose baba batifuza ko cyagera.

Asamoah Gyan, wahawe na BBC igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika mwiza w’umwaka wa 2010, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Ghana muri 2003, ubwo yari afite imyaka 17, aho yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi bahuragamo na Somaliya.

Naho umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu ya Ghana, yawukinnye muri 2019, dore ko yagaragaye mu marushanwa 7 y’igikombe cya Afurika aho yafashije Ghana kuba iya 3 muri 2008, aza no kuyifasha kugera ku mukino wa nyuma muri 2010 na 2015.

Abenshi mu bakurikira umupira w’amaguru ntibazibagirwa Asamoah Gyan muri 2010, Ghana yasezererwaga na Uruguay, nyamara Gyan yahushije penaliti yari gutuma Igihugu cye kiba cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika kigeze muri 1/2 cy’igikombe cy’isi.

Asamoah Gyan yakiniye amakipe azwi cyane atandukanye nka Udinese, Rennes, Sunderland na Kayserispor.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 11 =

Previous Post

Icyabaye ku wakekwagaho uruhare mu mpfu z’abantu 330 gifitanye isano n’icyabahitanye

Next Post

U Rwanda rwavuze birambuye kuri Raporo irwegekaho icya semuhanuka inashimangira ukunywana kwa FARDC&FDLR

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze birambuye kuri Raporo irwegekaho icya semuhanuka inashimangira ukunywana kwa FARDC&FDLR

U Rwanda rwavuze birambuye kuri Raporo irwegekaho icya semuhanuka inashimangira ukunywana kwa FARDC&FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.