Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyabigwi wirukanywe n’ikipe yatozaga yatashyweho n’akanyamuneza kavuye mu ikipe ikomeye iri gucumbagira

radiotv10by radiotv10
06/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyabigwi wirukanywe n’ikipe yatozaga yatashyweho n’akanyamuneza kavuye mu ikipe ikomeye iri gucumbagira
Share on FacebookShare on Twitter

Frank Lampard umwe mu bakinnyi bafite amazina aremereye muri ruhago y’Isi, yamaze kuba umutoza w’igihe gito wa Chelsea FC yanakiniye akaba ari na we wayitsindiye ibitego byinshi kugeza ubu.

Iyi kipe ya Chelsea iri mu bihe bigoye nyuma yo kumara imikino itandukanye itsindwa, iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa Shampiyo y’u Bwongereza.

Frank Lampard agiye kugaruka mu mirimo yo gutoza iyi kipe nyuma yuko yari yayitoje mu gihe gito gishize hagati yo Nyakanga 2019 na Mutarama 2021 ubwo yirukanwaga kuri iyo mirimo agasimbuzwa umudage Thomas Tuchel na we utarahatinze.

Frank Lampard uheruka kwirukanwa muri Everton Fc nyuma yuko ikipe yari iri mu bihe bibi byo kurwanira kutamanuka, kuva yasezererwa kuri iyi mirimo ntakandi kazi yari afite kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo ibiganiro hagati ye n’ubuyobozi bushya bwa Chelsea bumvikanaga.

Aje gutoza iyi kipe mu gihe cy’agateganyo cy’amezi 2 arangizanye na yo uyu mwaka w’imikino mbere yuko Chelsea FC izatangaza umutoza w’igihe kirambye aho kugeza ubu hahabwa amahirwe Umunya-Espagne Luis Enrique ndetse n’Umudage Julian Nagelsmann.

Frank Lampard ashobora gutangirira imirimo ye ku mukino wa Shampiyona uzahuza Chelsea FC na Wolves mbere gato yuko binjira mu mikino yo gukuranwamo ya 1/4 cya UEFA Champions League aho Chelsea izisobanura na Real Madrid.

Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 1 =

Previous Post

Burundi: Abamaze imyaka 3 bahawe icyizere na Guverinoma ku kibazo cy’imyuzure bari mu marira

Next Post

Chad: Inyeshyamba zishe Perezida zakorewe ibitarakekwaga

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Chad: Inyeshyamba zishe Perezida zakorewe ibitarakekwaga

Chad: Inyeshyamba zishe Perezida zakorewe ibitarakekwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.