Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyabigwi wirukanywe n’ikipe yatozaga yatashyweho n’akanyamuneza kavuye mu ikipe ikomeye iri gucumbagira

radiotv10by radiotv10
06/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyabigwi wirukanywe n’ikipe yatozaga yatashyweho n’akanyamuneza kavuye mu ikipe ikomeye iri gucumbagira
Share on FacebookShare on Twitter

Frank Lampard umwe mu bakinnyi bafite amazina aremereye muri ruhago y’Isi, yamaze kuba umutoza w’igihe gito wa Chelsea FC yanakiniye akaba ari na we wayitsindiye ibitego byinshi kugeza ubu.

Iyi kipe ya Chelsea iri mu bihe bigoye nyuma yo kumara imikino itandukanye itsindwa, iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa Shampiyo y’u Bwongereza.

Frank Lampard agiye kugaruka mu mirimo yo gutoza iyi kipe nyuma yuko yari yayitoje mu gihe gito gishize hagati yo Nyakanga 2019 na Mutarama 2021 ubwo yirukanwaga kuri iyo mirimo agasimbuzwa umudage Thomas Tuchel na we utarahatinze.

Frank Lampard uheruka kwirukanwa muri Everton Fc nyuma yuko ikipe yari iri mu bihe bibi byo kurwanira kutamanuka, kuva yasezererwa kuri iyi mirimo ntakandi kazi yari afite kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo ibiganiro hagati ye n’ubuyobozi bushya bwa Chelsea bumvikanaga.

Aje gutoza iyi kipe mu gihe cy’agateganyo cy’amezi 2 arangizanye na yo uyu mwaka w’imikino mbere yuko Chelsea FC izatangaza umutoza w’igihe kirambye aho kugeza ubu hahabwa amahirwe Umunya-Espagne Luis Enrique ndetse n’Umudage Julian Nagelsmann.

Frank Lampard ashobora gutangirira imirimo ye ku mukino wa Shampiyona uzahuza Chelsea FC na Wolves mbere gato yuko binjira mu mikino yo gukuranwamo ya 1/4 cya UEFA Champions League aho Chelsea izisobanura na Real Madrid.

Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 11 =

Previous Post

Burundi: Abamaze imyaka 3 bahawe icyizere na Guverinoma ku kibazo cy’imyuzure bari mu marira

Next Post

Chad: Inyeshyamba zishe Perezida zakorewe ibitarakekwaga

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Chad: Inyeshyamba zishe Perezida zakorewe ibitarakekwaga

Chad: Inyeshyamba zishe Perezida zakorewe ibitarakekwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.