Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru Anita Apendo nyuma yo gusezera aho yakoreraga yabonye ikindi gitangazamakuru agiye gukorera

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru Anita Apendo nyuma yo gusezera aho yakoreraga yabonye ikindi gitangazamakuru agiye gukorera
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Anita Pendo uherutse gusezera ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amazeho imyaka 10, yamaze gutangazwa nk’umunyamakuru mushya wa Radio imwe yo mu Rwanda ikora ibiganiro by’imyidagaduro.

Isezera rya Anita Pendo ryamenyekanye mu cyumweru gishize, tariki 30 Kanama 2024, aho yari yasezeye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amazeho imyaka 10.

Nyuma yo gusezera, hatangiye kuvugwa amakuru ko yaba agiye kwerecyeza kuri Radio Kiss FM iri mu zikora imyidagaduro mu Rwanda, ndetse uyu munyamakuru na we akaba ari byo amenyerewemo.

Ni isezera ryabayeho nyuma y’iminsi micye, Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera agizwe Umuyobozi Wungije w’Ikigo cy’Igihugu cyItangazamakuru, imirimo yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 23 Kanama 2024 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, Umunyamakuru Anita Pendo, wari wakiriwe kuri Kiss FM mu kiganiro kizwi nka ‘Breakfast with Star’ kiba buri wa Gatanu, yahise anatangazwa nk’umunyamakuru mushya w’iyi Radio.

Mu butumwa buha ikaze Anita Pendo kuri Kiss FM, ubuyobozo bw’iyi radio, bwagize buti “Ibihuha byabaye impamo. Urakaza neza kuri Kiss FM, Anita Pendo.”

Umunyamakuru Anita Pendo, kuri iyi radio ya Kiss FM, azajya akora ikiganiro Kiss Breakfast gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, cyari gisanzwe gikorwa n’abanyamakuru barimo Isheja Butera Sandrine.

Anita Pendo yahawe ikaze kuri Kiss FM

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − two =

Previous Post

Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Next Post

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.