Umunyamakuru Anita Pendo uherutse gusezera ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amazeho imyaka 10, yamaze gutangazwa nk’umunyamakuru mushya wa Radio imwe yo mu Rwanda ikora ibiganiro by’imyidagaduro.
Isezera rya Anita Pendo ryamenyekanye mu cyumweru gishize, tariki 30 Kanama 2024, aho yari yasezeye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amazeho imyaka 10.
Nyuma yo gusezera, hatangiye kuvugwa amakuru ko yaba agiye kwerecyeza kuri Radio Kiss FM iri mu zikora imyidagaduro mu Rwanda, ndetse uyu munyamakuru na we akaba ari byo amenyerewemo.
Ni isezera ryabayeho nyuma y’iminsi micye, Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera agizwe Umuyobozi Wungije w’Ikigo cy’Igihugu cyItangazamakuru, imirimo yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 23 Kanama 2024 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, Umunyamakuru Anita Pendo, wari wakiriwe kuri Kiss FM mu kiganiro kizwi nka ‘Breakfast with Star’ kiba buri wa Gatanu, yahise anatangazwa nk’umunyamakuru mushya w’iyi Radio.
Mu butumwa buha ikaze Anita Pendo kuri Kiss FM, ubuyobozo bw’iyi radio, bwagize buti “Ibihuha byabaye impamo. Urakaza neza kuri Kiss FM, Anita Pendo.”
Umunyamakuru Anita Pendo, kuri iyi radio ya Kiss FM, azajya akora ikiganiro Kiss Breakfast gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, cyari gisanzwe gikorwa n’abanyamakuru barimo Isheja Butera Sandrine.
RADIOTV10