Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro bitambuka kuri YouTube, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uri mu baregwa ibifitanye isano no gusakaza amashusho y’urukozasoni agaragaramo umuhanzi Yampano n’umukunzi we mu buriri, yageze ku Rukiko kuburana ku ifungwa ry’agateganyo.
Djihad na bagenzi be; Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K-John bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025.
Bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, kubera ibyaha bakurikiranyweho birimo ibifitanye isano no gusakaza amashusho ya Yampano.
Djihad uri mu batawe muri yombi nyuma, kuri uyu wa Kane yagaragaye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama, aho mu iburanisha ryagombaga kuba mu cyumweru gishize bwo, atari yitabye.

Iburanisha ryagombaga kuba ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, ryasubitswe ritabaye nyuma yuko umwe mu baregwa agaragaje ko atiteguye, ari we Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wabwiye Urukiko ko yatinze kubona dosiye ikubiyemo ikirego, ndetse ko yari akeneye umwanya wo gushaka umwunganira mu mategeko.
Ni mu gihe K-John we yavugaga ko yiteguye kuburana, ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko aba bombi baregwa muri dosiye imwe, bityo ko urubanza rwasubikwa bakazaburanira hamwe.
Djihad we watawe muri yombi ku munsi wari wabanjirije uwagombaga kubaho iri buranisha, ku wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo, na we akurikiranyweho ibyaha birimo ibifitanye isano no gusakaza ariya mashusho.
Gusa kuri Djihad we haniyongeraho ibindi byaha yarezwe hagati ya tariki 18 Werurwe (03) kugeza ku ya 09 Ugushyingo (11) 2025, aho muri icyo gihe yari amaze kuregwa ibyaha icyenda, gusa mu isesengura ryakozwe, ryagaragaje ko bitandatu ari byo nshinjabyaha byaregerwa Ubushinjacyaha, mu gihe ibindi bitatu byagaragaye ko ari ibyaha mbonezamubano.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavugaga ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Djihad yahise ishyikirizwa Ubushinjacyaha kuko yari amaze igihe akurikiranwa anakorwaho iperereza, igahita yongerwamo icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni.
RADIOTV10











