Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda bwa mbere yahishuye ko yigeze gusohora indirimbo

radiotv10by radiotv10
13/02/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda bwa mbere yahishuye ko yigeze gusohora indirimbo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Kazungu Claver ukorera RADIOTV10, uri mu baza ku isonga bakunzwe by’umwihariko mu biganiro bya Siporo, yavuze ko atarakira agakiza yasohoye indirimbo yari ifite ubutumwa bwari buhabanye n’imyemerere ye y’ubu.

Kazungu Claver, ni umwe mu banyamakuru barambye mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, by’umwihariko uzwi mu biganiro bya Siporo.

Asanzwe akorera RADIOTV10 mu kiganiro cyitwa ‘Ten Sports’ cyamamaye nk’Urukiko rw’Imikino gitambuka kuri Radio 10, akaba ari no mu ba mbere bakunzwe mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, ubwo yari mu kiganiro na bagenzi be basanzwe bakorana, yabameneye ibanga ry’uko na we yigeze kujya muri studio zitunganya umuziki, agakora indirimbo ye.

Kazungu usanzwe ari umwizeramana mu buryo bwihariye, dore ko aho ari bigoye kumubona adafite Bibiliya, yavuze ko mu myaka ya 2005 atarakizwa ubwo yakoraga ku Radio yamenyekanye nka Contact FM, ari bwo indirimbo ye yamenyekanye.

Yavuze ko ari indirimbo yo kurwanya virusi itera SIDA, yari ifite umurego muri iyo myaka, akiyemeza gutanga umusanzu we mu gutanga ubutumwa bwo kuyirwanya.

Ati “Nakoze indirimbo yo kurwanya SIDA, yakozwe na Gatsinda Jean Paul, muri za 2002 na za 2003.”

Kazungu avuga ko gukora iyi ndirimbo atigeze abisabwa n’Umuryango PSI warwanyaga SIDA muri icyo gihe, ahubwo ko ari we wabyibwirije kuko yabonaga bikenewe.

Avuga kuri bumwe mu butumwa bwari bukubiye muri iyo ndirimbo ye, Kazungu Claver yagize ati “Yavugaga ko SIDA yica, ari indwara iteye ubwoba. Yari ifite ibitero bibiri by’Igiswahili, bigasubirwamo n’Ikinyarwanda.”

Avuga ko mu mwaka wa 2005 ari bwo iyo ndirimbo ye yamenyekanye ariko ko yari yarayikoze mbere, ariko muri uyu mwaka “ni bwo byoroshye kuyikina kuko nakoraga kuri CFM.”

Kazungu avuga ko iyi ndirimbo yayisohoye atarakizwa, ku buryo atanibuka amagambo ayigize, ariko ko hari aho yasabaga abantu gukoresha agakingirizo, ariko nyuma yo gukizwa atabyemera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Bavuze umugenzo wo hambere waturishaga Inkuba yakubita ntigire uwo yica

Next Post

Icyatangajwe n’ikipe y’umukinnyi w’Umunyekongo wakoreye ku butaka bw’u Rwanda ibyamaganywe na benshi

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatangajwe n’ikipe y’umukinnyi w’Umunyekongo wakoreye ku butaka bw’u Rwanda ibyamaganywe na benshi

Icyatangajwe n’ikipe y’umukinnyi w’Umunyekongo wakoreye ku butaka bw’u Rwanda ibyamaganywe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.