Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

radiotv10by radiotv10
31/07/2025
in SIPORO
0
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru wa RADIOTV10 Kanyamahanga Jean Claude uzwi ku izina rya Kanyizo, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana.

Kanyamahanga AKA Kanyizo yasezeranye n’umukunzi we Imanishimwe Kundwa Sarah bamaze mu birori binogeye ijisho byabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025.

Kundwa Sarah na Kanyizo basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, aho bombi biyemeje kuzabana nk’uko babyiyemeje nyuma yo kumva icyo amategeko ategeka abashyingiranywe.

Kanyizo avuga ko kuba we n’umukunzi we Kundwa bamaze igihe kinini bakundana, ubu bamaze kwandikwa mu irangamimerere nk’abashyingiranywe ari ibyishimo byinshi.

Yagize ati “Ni umunezero udasanzwe kuba ubu namaze kwitwa umugabo w’umukunzi wanjye, kandi twembi tukaba twishimiye iyi ntambwe nziza twateye, inaduha umukoro wo gukomeza gushimangira urukundo rwacu.”

Kanyizo avuga ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, hazanakurikiraho indi mihango irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Itorero biteganyijwe mu cyumweru gitaha, ubundi we n’umukunzi we bakibanira akaramata nk’uko byahoze ari inzozi zabo.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusezerana mu Mategeko, Kanyiza n’umukunzi we Kunda, bazanasezerana imbere y’Itorero tariki 09 Kanama 2025.

Iby’urukundo rw’aba bombi byagiye ku mugaragaro ubwo Kanyamahanga yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we muri Werurwe uyu mwaka wa 2025.

Kanyamahanga Jean Claude Kanyizo ni umunyamakuru w’imikino ukorera RADIOTV10 mu kiganiro 10 Sports kizwi nk’Urukiko na Zoom Sports.

Babanje gusobanurirwa iby’isezerano bagiranye imbere y’amategeko
Kanyizo yarahiriye kuba umugabo wa Kundwa
Kundwa na we yamwemereye kumureye umugore byemewe n’amategeko
Akanyamuneza ni kose kuri uyu muryango mushya u Rwanda rwungutse
Bamwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, Ngabo Roben na Faustinho bagiye kumushyigikira abasaba kumureberaho ngo na bo bazagire icyo bibwira vuba aha

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 13 =

Previous Post

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Next Post

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Related Posts

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka...

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.