Umunyamakuru wa RADIOTV10 Kanyamahanga Jean Claude uzwi ku izina rya Kanyizo, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana.
Kanyamahanga AKA Kanyizo yasezeranye n’umukunzi we Imanishimwe Kundwa Sarah bamaze mu birori binogeye ijisho byabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025.
Kundwa Sarah na Kanyizo basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, aho bombi biyemeje kuzabana nk’uko babyiyemeje nyuma yo kumva icyo amategeko ategeka abashyingiranywe.
Kanyizo avuga ko kuba we n’umukunzi we Kundwa bamaze igihe kinini bakundana, ubu bamaze kwandikwa mu irangamimerere nk’abashyingiranywe ari ibyishimo byinshi.
Yagize ati “Ni umunezero udasanzwe kuba ubu namaze kwitwa umugabo w’umukunzi wanjye, kandi twembi tukaba twishimiye iyi ntambwe nziza twateye, inaduha umukoro wo gukomeza gushimangira urukundo rwacu.”
Kanyizo avuga ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, hazanakurikiraho indi mihango irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Itorero biteganyijwe mu cyumweru gitaha, ubundi we n’umukunzi we bakibanira akaramata nk’uko byahoze ari inzozi zabo.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusezerana mu Mategeko, Kanyiza n’umukunzi we Kunda, bazanasezerana imbere y’Itorero tariki 09 Kanama 2025.
Iby’urukundo rw’aba bombi byagiye ku mugaragaro ubwo Kanyamahanga yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we muri Werurwe uyu mwaka wa 2025.
Kanyamahanga Jean Claude Kanyizo ni umunyamakuru w’imikino ukorera RADIOTV10 mu kiganiro 10 Sports kizwi nk’Urukiko na Zoom Sports.





Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10
Mwaramutse?
Nakuntu mwadushyiriraho umurongo kuri fm karongi tukajya tubumva murakoze ni umukunzi wanyu uri karongi?.