• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Umunyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yakoreye mugenzi we agashya mu kiganiro Live

radiotv10by radiotv10
12/07/2023
in SIPORO
1
Umunyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yakoreye mugenzi we agashya mu kiganiro Live
Share on FacebookShare on Twitter

Biganiro Mucyo Antha usanzwe ari Umunyamakuru wa RADIOTV10, yatunguye mugenzi we wa RBA, amuha umusanzu wo gukomeza gukuza umushinga we yatangiye, amuha umurundo w’inote za 5.000Frw mu kiganiro.

Antha Biganiro asanzwe ari umwe mu banyamakuru bafite izina riremereye muri Siporo mu Rwanda, akorera RADIOTV10, igitangazamakuru gisanzwe kiyoboye ibindi byigenga mu Rwanda, mu biganiro bikoranye ubushishozi n’ubunyamwuga.

Uyu munyamakuru watangiye no kwinjira mu mwuga wo gutoza, aho ikipe yatozaga mu irushanwa Agaciro Tournament, yegukanye igikombe.

Mu kiganiro yagiranye na mugenzi we Rugaju Reagan usanzwe ari Umunyamakuru wa RBA, wanashinze YouTube Channel, Antha yashimiye mugenzi we kuba yaratangiye uyu mushinga, ndetse amugaragariza ko amushyigikiye.

Mu kumushyigikira, Antha yahise akora mu mufuka w’ipantalo akuramo amafaranga ibihumbi 50 Frw abihereza Reagan.

Amushyikiriza aya mafaranga, Antha yagize ati “Ni yo mpamvu rero ngushimira rwose nk’umuvandimwe tuva indi imwe, reka nshyireho itafari kugira ngo wongeremo internet kugira ngo ukomeze udusangize ibyiza.”

Antha yashimiye uyu munyamakuru mugenzi we kuri iki gitekerezo cyizafasha abakunzi ba Siporo kujya bamenya n’andi makuru ya Siporo badategereje kuyumvira kuri Radiyo cyangwa kuyareba kuri Televiziyo.

Ati “Ni ibihumbi mirongo itanu nk’itafari ryanjye ryo kugira ngo ugure internet ndetse urusheho gutera imbere.”

Iyi YouTube Channel y’umunyamakuru Reagan itaramara igihe kinini, imaze kugira abayiyandikishijeho (Subscribers) ibihumbi birenga 47.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ishimwe mugane calliopie says:
    3 years ago

    Antha yagize neza cyane kuko gushyigikirana nibyo byambere

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Libya: Hatangajwe ibihano bikarishye ku bakekwagaho icyaha cyamaganwa n’Isi yose

Next Post

Ikijyanye umuhuza mu bya DRCongo na M23 cyatangajwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ikijyanye umuhuza mu bya DRCongo na M23 cyatangajwe

Ikijyanye umuhuza mu bya DRCongo na M23 cyatangajwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.