Thursday, March 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyarwanda n’Umurundi bafatiwe muri Malawi bakekwaho kuyobora igikorwa kitemewe

radiotv10by radiotv10
21/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyarwanda n’Umurundi bafatiwe muri Malawi bakekwaho kuyobora igikorwa kitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda ukiri muto w’imyaka 19 y’amavuko n’Umurundi w’Imyaka 30 bafashwe na Polisi ya Malawi bakekwaho kuba ari bo bayoboye umugambi wo gucura amafaranga mpimbano arimo n’amadolari.

Uyu munyarwanda witwa Manuel Saidi ndetse n’Umurundi Amosi Sean, bafatwa nk’abayoboye ibikorwa byo gukora amafaranga mpimbano mu karere bafatiwemo.

Bafashwe nyuma yuko Polisi ya Malawi itaye muri yombi abandi bantu bane bakekwaho gukora no gutunga amafaranga y’amahimbano y’amadolari ya USA.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Mangochi, Amina Tepani Daudi yemeye ifatwa ry’aba bombi, ryakurikiye ifatwa ry’uwitwa Pangani William w’imyaka 21 wasanganywe amafaranga y’impimbano ya Malawi angana na K300, 000 (angana na 318 000 Frw) akaba yafatiwe ku isoko rikomeye rya Mangochi.

Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko iperereza kuri uyu William ryagaragaje abantu babiri b’abanyamahanga bayoboye ibi bikorwa byo gucura amafaranga, baje gufatwa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Aba babiri barimo Umunyarwanda n’Umurundi bafatanywe kandi amafaranga yo muri Malawi angana na K165,000 agizwe n’inote za K5,000 ndetse n’imashini bakoreshaga isohora impapuro (printer) yo mu bwoko bwa Canon, ndetse n’impapuro n’imiti n’ibindi bikoresho bakoreshaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + seventeen =

Previous Post

TdRda: Umunyarwanda yanikiye abandi ubu ari imbere- Uko byifashe muri Huye-Musanze

Next Post

TdRda: Umunya-Eritrea kabuhariwe mu guterera yegukanye Etape3 noneho Umunyarwanda aza mu 10

Related Posts

Umunyamakuru w’i Burundi umaze imyaka ibiri afunze yafunguwe atarangije igihano ashyirirwaho nyirantarengwa

Umunyamakuru w’i Burundi umaze imyaka ibiri afunze yafunguwe atarangije igihano ashyirirwaho nyirantarengwa

by radiotv10
05/03/2026
0

Umunyamakuru Sandra Aline Muhoza wo mu Gihugu cy’u Burundi wakatiwe gufungwa imyaka ine, yafunguwe by’agateganyo amaze imyaka ibiri afunzwe, ategekwa...

Uwabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi cya America yasohowe nabi n’abapolisi muri Sena kubera ibyo yavugiyemo

Uwabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi cya America yasohowe nabi n’abapolisi muri Sena kubera ibyo yavugiyemo

by radiotv10
05/03/2026
0

Brian McGinnis wahoze mu gisirikare kirwanira mu mazi cya Leta Zunze Ubumwe za America, yasohowe n’abapolisi ku mbaraga mu Nteko...

Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi muri Iran n’umubare w’abahitanywe n’ibitero urazamuka

Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi muri Iran n’umubare w’abahitanywe n’ibitero urazamuka

by radiotv10
04/03/2026
0

Umubare w’abakomeje kugwa mu ntambara ya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Iran ukomeje kuzamuka. Kugeza kuri uyu...

Indi mpanuka ikomeye yabaye ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Rubaya yahitanye benshi

Indi mpanuka ikomeye yabaye ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Rubaya yahitanye benshi

by radiotv10
04/03/2026
0

Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Coltan mu gace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru muri...

Trump akomeje kwikoma Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera igisubizo yahaye America

Trump akomeje kwikoma Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera igisubizo yahaye America

by radiotv10
04/03/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yanenze Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer inshuro eshatu mu masaha 24, kubera...

IZIHERUKA

The effects of eating fast food every day
MU RWANDA

The effects of eating fast food every day

by radiotv10
05/03/2026
0

Umunyamakuru w’i Burundi umaze imyaka ibiri afunze yafunguwe atarangije igihano ashyirirwaho nyirantarengwa

Umunyamakuru w’i Burundi umaze imyaka ibiri afunze yafunguwe atarangije igihano ashyirirwaho nyirantarengwa

05/03/2026
Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo

Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo

05/03/2026
Uwabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi cya America yasohowe nabi n’abapolisi muri Sena kubera ibyo yavugiyemo

Uwabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi cya America yasohowe nabi n’abapolisi muri Sena kubera ibyo yavugiyemo

05/03/2026
Uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Hon.Edda Mukabagwiza wamenyakanye mu buyobozi bukuru

Uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Hon.Edda Mukabagwiza wamenyakanye mu buyobozi bukuru

05/03/2026
Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

05/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
TdRda: Umunya-Eritrea kabuhariwe mu guterera yegukanye Etape3 noneho Umunyarwanda aza mu 10

TdRda: Umunya-Eritrea kabuhariwe mu guterera yegukanye Etape3 noneho Umunyarwanda aza mu 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The effects of eating fast food every day

Umunyamakuru w’i Burundi umaze imyaka ibiri afunze yafunguwe atarangije igihano ashyirirwaho nyirantarengwa

Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.