• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyarwanda yakoze ibyashobora bacye mu irushanwa rya Muzika rikomeye muri Afurika

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umunyarwanda yakoze ibyashobora bacye mu irushanwa rya Muzika rikomeye muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Mu irushanwa rya Muzika rizwi nka ‘The Voice Africa’, umunyarwanda Rwamukwaya Theoneste uzwi nka Blaise, yatambutse mu cyiciro cyisumbuyeho, yinjiyemo agaragaje ubuhanga budasanzwe bwo kuririmba anabyina umunyerezo.

Ni mu irushanwa rimaze iminsi iri guhuza abanyempano muri Muzika bo mu Bihugu binyuranye bo ku Mugabane wa Afurika, aho abakemurampaka bariyoboye, ari abahanzi basanzwe bafite amazina aremereye muri Muzika muri Afurika, nka Awilo Longomba na Yemi Alade.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, ubwo hahatanaga abo mu itsinda riyobowe n’umukemurampaka Lady Jaydee, Umunyarwanda Rwamukwaya Theoneste uzwi nka Blaise, yahanganye n’Umunya-Nigeria, Lawrence.

Aba basore baririmbye indirimbo ya Justin Timberlake yitwa ‘Mirrors’, bombi bakoze mu muhogo, barahoza, karahava, ariko Umunyarwanda Blaise akanyuzamo akumvikanisha umwihariko.

Blaise yanageze n’aho abyina umunyerezo, bisanzwe bizwi ku bahanzi b’abahanga nka Michael Jackson, binyura benshi bumvikanaga bamuha amashyi.

Ubwo bari bamaze kuririmba, aba MC bari bayoboye iki gikorwa, babajije abagiza akanama nkemurampaka, niba ntawagira icyo avuga ku miririmbire y’aba basore, ubundi Yimi Alade ahita ahaguruka, agira ati “Njye nakunze ukuntu baririmba banagira gutya [yerekana uko Blaise yabyinnye] nabikunze cyane.”

Umukemurampaka Lady Yaydee wagombaga guhitamo umwe muri aba basore, ugomba kuzamuka, yavuze ko bigoye guhitamo umwe kuko bombi baririmbye neza, ariko ko ahisemo Blaise, wahise yinjira mu cyiciro cyisumbuyeho muri iri rushanwa.

Si ubwa mbere Blaise agaragaje ubuhanga muri iri rushanwa, kuko ubwo ryari riri mu ntangiro mu kwezi gushize kwa Gicurasi, yatunguye abakemurampaka, akabaririmbira, ndetse akaza avuga ko yifuza ko bose bamwemera, bagahindukiza intebe, ndetse aza no kubikora, kubera uburyo uyu musore azi guhoza bidasanzwe.

Umunyarwanda Blaise ukomeje kwigaragaza muri The Voice Africa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eight =

Previous Post

U Rwanda mu myanya ishimishije muri Afurika kuri raporo y’ibipimo byihagazeho mu bukungu

Next Post

Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.