Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

radiotv10by radiotv10
14/11/2025
in IMYIDAGADURO
0
Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500 Frw n’Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, yo gutangiza umushinga wari mu nzozi ze.

Uyu munyarwenya, yagize aya mahirwe mu ijoro ryacyeye ubwo habaga igitaramo cy’urwenya Gen Z Comedy, ndetse na we akaba yari umwe mu basusurukije abakicyitabiriye.

Iki gitaramo kandi cyanitabiriwe n’umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo uri mu Rwanda aho ari mu myiteguro y’igitaramo afite, akaba yari umutumirwa w’imenda, nk’uko bikunze kugenda muri iki gitaramo

Kadudu wari waciwe mu ijambo n’uwitabiriye igitaramo ubwo yari agiye gususurutsa abantu, yaje guhamagarwa na Richard Nick Ngendahayo, amubwira uburyo akunda impano ye, anamuhishurira ko Imana imukunda.

Yamutunguye amubaza icyo yakora aramutse abonye igishoro, undi amusubiza akoresheje urwenya azwiho, ko yacuruza ibiraha.

Ubwo yavugaga ibi abari bitabiriye igitaramo n’ubundi bariho baseka, ari na bwo uyu muryamyi Richard Nick Ngendahayo yemereraga uyu munyarwenya Kadudu kumuha ibihumbi 500 Frw kugira ngo azatangize umushinga.

Uyu munyarwenya wigeze kuvuga ko yakuriye mu buzima bushaririye, nyuma yo guhabwa aya mafaranga, yavuze ko akimara kumubwira ko amwemereye amafaranga, mu bitekerezo bye hahise hazamo byinshi, ariko ko azamufasha gutangiza umushinga we.

Ati “Akivuga rero ariya mafaranga, nahise ntekereza ‘Business’ y’ibiraha [Ikiraha Shop], ni kwa kundi uba uvuga uti mbonye amafaranga ni cyo nakora. Nari maze iminsi mvuga nti mbonye ibihumbi 200 Frw natangira kwikorera, ndikuvuga nti aramutse abonetse nabikora.”

Avuga ko igishoro yifuzaga, yakibonye ndetse kikaba kirenze icyo yari amaze iminsi asaba Imana, akavuga ko ubu agiye gutangira kwikorera, kandi ko yizeye ko hamwe n’Imana bizagenda neza.

Richard Nick Ngendahayo yari umutumirwa muri iki gitaramo
Yahamagaye Kadudu anamwicaza mu byicaro bye
Yamubwiye ko Imana imukunda kandi ko imufiteho umugambi mwiza
Kadudu yari yabanje gusetsa abantu
Kadudu na we byamurenze
Umugore wa Richard Nick Ngendahayo yahise amwoherereza ayo mafaranga kuri telefone

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + nineteen =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside

Next Post

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.