Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda muri iki Gihugu, ku isonga haza Perezdia Paul Kagame “kuko afata Abanyarwanda bose nk’abana be.”
Uyu Munyasudanikazi uvuga ikinyarwanda ijambo ku rindi nk’uwakuze avuga uru rurimi ruhuza Abanyarwanda, akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, avuga uburyo akunda u Rwanda, ndetse agaragaza ko yamaze gutora Umuco w’iki Gihugu irimo kubyina imbyino gakondo.
Mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze, Kuecky William AKA Gaju, yatangiye agira ati “Ndabasuhuje cyane, kandi umwaka mushya kuri twese, ndi Gaju Nyakuecky wo muri Sudani y’Epfo, kandi ndi Umunyarwanda.”
Yakomeje avuga ibintu bitatu akunda mu Rwanda, ati “Icya mbere, nkunda Perezida wacu, ndamukunda cyane kuko afata Abanyarwanda nk’abana be, akunda Igihugu cyane.”
Akomeza avuga ko icya kabiri ari umuco w’Abanyarwanda wihariye wo kugira urugwiro, aho avuga ko bawihariyeho agereranyije n’abandi Banyafurika.
Ati “Mufite umuco utandukanye cyane muri Afurika yose; mukunda abantu, mufata abantu neza pe, muri abantu beza.”
@kuecky.william.de
Yavuze kandi icya gatatu na cyo u Rwanda rukihariyeho ku Mugabane wose wa Afurika, ati “Isuku. Mu Rwanda ni hezaaa, umva Abanyarwanda mufite isuku, nkunda Abanyarwanda cyane.”
Nyakuecky William AKA Gaju, avuga ko rimwe aba yifuza gusubira muri Sudani y’Epfo kuko ari Igihugu cye cy’amavuko, ariko urukundo afitiye u Rwanda na rwo rukahamwibagiza.
Ati “Ukuntu nkunda mu Rwanda njyewe, ntabwo nashobora kubivuga. Ikindi ni Perezida. Muri Afurika yose, ntabwo wabona umuntu nka Perezida wacu Kagame.”
Abanyamahanga hafi ya bose bagera mu Rwanda, bararutangarira, ku buryo hari n’aba bafite gahunda zizamara igihe runaka nko kwiga, barangiza bagafata icyemezo cyo kuguma muri iki Gihugu cy’imisozi Igihumbi.
RADIOTV10











