Kendrick Lamar yongeye gusekerwa n’amahirwe, indirimbo ye yise ‘Not Like Us’ iza ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100, inayobora urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ku isi kuri Apple Music mu mwaka wa 2024.
Iyi ndirimbo yamenyekanye cyane kubera ko ari ubutumwa bwibasiye umuraperi w’umunya-Canada Drake, bigaragaza ko amakimbirane yabo ari gukomera. Iyi mvururu yatumye indirimbo ‘Not Like Us’ yumvwa cyane ndetse isakara hose.
Iyi ndirimbo kandi yatumye hakomeza kuzamurwa ibirego by’umuraperi Drake yagiye arega ibigo bikorana n’uyu muhanzi kugira ngo iyi ndirimbo ya Lamar ikamatanyirizwe.
Drake yatanze ikirego mu nkiko, ashinja Universal Music Group ko yakoze amanyanga mu buryo bwo kuzamura imibare y’abayumvise ku mbuga zitandukanye.
Ibi byatumye iyi ndirimbo isamirwa hejuru n’abantu bashakaga kumva no kureba ibiyikubiyemo igaruka mu ndirimbo 20 za mbere muri Amerika ku rutonde rwa Apple Music.
Iyi ndirimbo ‘Not Like Us’ yatumye izina rya Kendrick Lamar rishyirwa ku ruhembe rw’abahanzi b’icyitegererezo, imuhesha agaciro ku rwego rw’ubucuruzi ndetse inongera kuzamura ibiganiro bijyanye n’amakimbirane hagati y’abahanzi n’imikorere y’igitsure ku mbuga zicuruza umuziki.
Blandy Star
RADIOTV10